Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

Impunzi zo mu nkambi ya DGDA i Goma zigaragambije zinenga Leta.

Mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, impunzi zicumbitse muri Site ya DGDA imwe mu zicumbikiye benshi mu mujyi wa Goma, ziriwe mu myigaragambyo ikomeye yo kwamagana umutekano muke ukomeje kwiyongera mu nkambi z’impunzi zitandukanye mu mujyi wa Goma na Teritware ya Nyiragongo.

Iyi myigaragambyo ibaye nyuma yuko mu ijoro ryose rishyira uyu wa kane tariki 04 Nyakanga 2024, abitwaje intwaro bataramenyekana ariko bakekwa kuba Wazalendo babasutseho urusasu bagakomeretsa benshi bakiba n’ibikoresho.

Imyigaragambyo yatangijwe mu masaha ya mu gitondo, aho aba banyekongo bababarirwaga mu magana bashyize amabuye mu mihanda itandukanye yerekera muri iyi nkambi. Izi mpunzi zivuga ko kuva zagera muri iyi Site ya DGDA iherereye mu rusisiro rwa Mugunga muri Komine ya Karisimbi nta na rimwe zirabona umutekano usesuye.

Zimwe mu mpamvu nyamukuru batanga ni uko Leta ya Kinshasa itabitaho kimwe n’izindi nkambi z’impunzi zizengurutse Umujyi wa Goma n’iziwurimo imbere. Kuba nta mutekano iyi nkambi ifite muri iyi minsi ntabwo bitera impungenge abayicumbitsemo gusa, ahubwo n’abayituriye na bo bafite icyoba gikomeye.

Abaturiye iyi nkambi bavuga ko buri joro humvikanamo urufaya rw’amasasu y’imbunda ntoya, bikurikirwa n’ubujura bukabije bukomeje kwiganza muri aka gace ko mu mujyi wa Goma muri Teritwari ya Nyiragongo.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryashatse kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku byo aba baturage bashinja FARDC na Wazalendo kuba ari bo bateza umutekano muke muri iyi nkambi ntibyakunda kuko nta muyobozi n’umwe wemeye kugira icyo atangaza.

Mu kugerageza kwegera ibirindiro bya Wazalendo biri hafi y’iyi nkambi kugira ngo wenda abayobozi babo babe bagira icyo batangaza, abashinzwe umutekano wo hanze ntibemeye ko hagira uwinjira ndetse no ku murongo wa terefoni ntibashoboye kwitaba.

Inkambi y’impunzi ya DGDA iherereye muri Komine ya Karisimbi mu mujyi wa Goma, ikaba icumbikiye umubare munini w’impunzi ziganjemo izavuye mu nkambi ya Bulengo nyuma yo kugwamo ibisasu bigahitana abagera kuri 37 mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka. Icyo gihe abapfuye bashyinguwe na Leta mu irimbi rya Kibati muri Teritware ya Nyiragongo.

Abagizweho ingaruka n’ibyo bisasu mu buryo bumwe cyangwa ubundi bahise bava muri iyo nkambi berekeza muri Komine ya Karisimbi aho bashinze inkambi yabo ubu igizwe n’abarenga ibihumbi 18 (18,000) magingo aya bakaba bemeza ko Leta ya Kinshasa yabatereranye ndetse ko ari nayo ibateza umutekano muke aho kuwubaha. (VOA)

Related posts

Ibisobanuro by’izina Hubert, umuhungu w’ubuntu n’urugwiro.

N. FLAVIEN

Rusizi: Kwikanga inkongi y’umuriro byatumye muri Kaminuza ya Kibogora bamara isaha bahagaritse amasomo.

N. FLAVIEN

Sebwato ukinira Mukura VS yavuze icyatumye adasinyira Rayon Sports.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777