Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Impunzi z’abanyekongo ziri i Kigeme zakoze imyigaragambyo yamagana ‘ubwicanyi ku batutsi’ muri DR Congo Isi yose irebera.

Impunzi nyinshi z’abanyekongo bahungiye mu Rwanda bari mu nkambi ya  Kigeme, Akarere ka Nyamagabe, Intara y’Amajyepfo babyukiye mu mihanda bamagana ”ubwicanyi bukorerwa Abatutsi” mu burasirazuba bwa Congo, iyi myigaragambyo ikaba yahuriranye n’iyabereye i Bunagana hagenzurwa na M23. 

John Nsengiyera wavuze nk’uhagarariye izi mpunzi z’abanyekongo ziri mu Rwanda, yabwiye BBC ko ibyo bakoze ari “urugendo rw’amahoro” rwo kwamagana ko “benewacu twasize muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo kwicwa nabi Isi yose irebera”.

Nsengiyera ati: “Bari gukorerwa Jenoside i Minembwe, Rutshuru, Beni n’ahandi muri Nord na Sud Kivu, kandi natwe turi hano turambiwe ubuhunzi turashaka gusubira iwacu”

Umutwe wa M23 uvuga ko Abatutsi, abasa nabo, hamwe n’abavuga Ikinyarwanda barimo kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo. Ivuga ko ari ‘Jenoside’ barimo gukorerwa nyamara ngo amahanga akaba akomeje kurebera ntagire icyo akora.

Abategetsi ba DR Congo bagiye bahakana ko hari ubwicanyi cyangwa ivangura byibasira abatutsi cyangwa abavuga Ikinyarwanda mu burasirazuba bw’Igihugu n’ubwo nyinshi mu mbwirwaruhame zagiye zishyirwa ku mbugankoranyambaga zibihamya.

Nsengiyera we avuga ko icyo bifuza ari “ubutabera” no kuba umuryango mpuzamahanga “wasaba Leta ya DR Congo guhagarika ubwicanyi kuri benewacu”.

Iyi myigaragambyo yabereye umunsi umwe ku masaha ya mu gitondo, bamwe bavuga ko ari igikorwa cyateguwe ku mpande zombi kigamije gushyigikira mu buryo bwa politike impamvu y’umutwe wa M23.

Kuri iki, John Nsengiyera uvuga ko yahungiye mu Rwanda mu 2012 avuye i Ngungu muri Masisi, yabwiye BBC ati: “Ntaho duhuriye n’ibikorwa bya politike, nta ruhande dushyigikiye.”

Yongeraho ati: “Ibi bintu nitwe twabyikoreye byabereye mu nkambi, ni igikorwa nk’impunzi twiteguriye ntawadufashije, ntaho bihuriye na Leta ya hano.”

I Bunagana, uretse iyi myigaragambyo, umutwe wa M23 wateguye ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza 2022.

Kuva mu cyumweru gishize hari agahenge mu bice bitandukanye byaberagamo imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro muri Rutshuru.

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanye-Congo zirenga 80,000 ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi n’Abanyamulenge bahunze kwibasirwa n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro akenshi ikorana bya hafi n’Igisirikare cya Leta ya DR Congo.

Bazindukiye mu mihanda ya Nyamagabe bamagana Jenoside iri gukorerwa abatutsi bo muri DR Congo.
Impunzi ziri mu nkambi ya Kigeme zari zitwaje ibyapa biriho ko bamaganye jenoside iri gukorerwa bene wabo muri DR Congo.                           YANDITSWE NA AYISENGE JEANNETTE / WWW.AMIZERO.RW

 

Related posts

Mozambique: Maj Gen Nkubito yatangiye kuyobora inzego z’umutekano z’u Rwanda.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame ari mu Bubiligi mu nama yitabairwa n’abarimo Tshisekedi

N. FLAVIEN

Kenya: Urukiko rw’Ikirenga rwemeje bidasubirwaho ko William Ruto ari we Perezida.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777