Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

General muri FARDC wagaragaye i Kibumba aganira na M23 yirukanwe azira amakosa akomeye.

Géneral Major Chico Tshitambwe, Umugaba w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC wungirije ushinzwe Operations by’umwihariko akaba yari ashinzwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa DR Congo mu rugamba rwo kurwanya M23, yahagaritswe kubera amakosa akomeye yaba yarakoze.

Maj Gen Chico wakunze kugaragara yivuga ibigwi ko ari we mucunguzi ugomba guhangamura Umutwe wa M23 wigize akari aha kajyahe, ashinjwa na bagenzi be mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC amakosa akomeye cyane afitanye isano n’urupfu rw’abakomando 220 ba FARDC bishwe na M23 muri Masisi ndetse n’abapfuye bishwe na Sukhoi-25 ya FARDC.

Ihagarikwa rya Jenerali Chico ryatumye Jenerali Franck Tumba, ukuriye abasirikare barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, ahita afata inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare byakorwaga n’uyu Chico wakunze kuvuga ko azaruhuka ari uko ageze i Kigali.

Bivugwa ko uyu Jenerali Chico yaba yarakoze amakosa ubwo yangaga gutanga intwaro ku nyeshyamba za MaiMai ngo zagombaga kurwana kuri Kitchanga, we ngo akaba yaravuze ko intwaro yari asigaranye mu bubiko zari nkeya bityo ko zari izigenewe Ingabo za Leta aho guhabwa inyeshyamba.

Ibi kandi byiyongeraho ko ngo yaba yaratanze amabwiriza nabi, maze abapilote ba Sukhoi-25 bakarasa Ingabo za Leta aho kurasa kuri M23, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi aho kuba kwibeshya, ngo ibi bikaba byaratumye atumizwa i Kinshasa ngo yisobanure ndetse ngo akaba ashobora no kujya mu gatebo kamwe n’abandi basirikare bakuru bavugwa mu kugambanira Igihugu mu mugambi wo guha amakuru yose no gufasha M23 ngo ikomeze kujya mbere ku rugamba.

Major General Chico Tshitambwe wa FARDC aganira na Colonel Iman Nzenze wa M23 i Kibumba

Related posts

DR Congo: Abitwaje intwaro bagabye igitero gikomeye mu Mujyi wa Bukavu. Ni bande bagabye iki gitero?

N. FLAVIEN

Russia: Ikirunga cyongeye kuruka nyuma y’imyaka isaga 600 kitaruka.

Muntu Clarisse

Abato n’abakuru bemeza ko Perezida Kagame akomeje guhindura u Rwanda igicumbi cy’ikoranabuhanga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777