Géneral Major Chico Tshitambwe, Umugaba w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC wungirije ushinzwe Operations by’umwihariko akaba yari ashinzwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare mu Burasirazuba bwa DR Congo mu rugamba rwo kurwanya M23, yahagaritswe kubera amakosa akomeye yaba yarakoze.
Maj Gen Chico wakunze kugaragara yivuga ibigwi ko ari we mucunguzi ugomba guhangamura Umutwe wa M23 wigize akari aha kajyahe, ashinjwa na bagenzi be mu Gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC amakosa akomeye cyane afitanye isano n’urupfu rw’abakomando 220 ba FARDC bishwe na M23 muri Masisi ndetse n’abapfuye bishwe na Sukhoi-25 ya FARDC.
Ihagarikwa rya Jenerali Chico ryatumye Jenerali Franck Tumba, ukuriye abasirikare barinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, ahita afata inshingano zo kuyobora ibikorwa bya gisirikare byakorwaga n’uyu Chico wakunze kuvuga ko azaruhuka ari uko ageze i Kigali.
Bivugwa ko uyu Jenerali Chico yaba yarakoze amakosa ubwo yangaga gutanga intwaro ku nyeshyamba za MaiMai ngo zagombaga kurwana kuri Kitchanga, we ngo akaba yaravuze ko intwaro yari asigaranye mu bubiko zari nkeya bityo ko zari izigenewe Ingabo za Leta aho guhabwa inyeshyamba.
Ibi kandi byiyongeraho ko ngo yaba yaratanze amabwiriza nabi, maze abapilote ba Sukhoi-25 bakarasa Ingabo za Leta aho kurasa kuri M23, ibintu byafashwe nk’ubugambanyi aho kuba kwibeshya, ngo ibi bikaba byaratumye atumizwa i Kinshasa ngo yisobanure ndetse ngo akaba ashobora no kujya mu gatebo kamwe n’abandi basirikare bakuru bavugwa mu kugambanira Igihugu mu mugambi wo guha amakuru yose no gufasha M23 ngo ikomeze kujya mbere ku rugamba.
