M23 yatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zawugabyeho ibitero mu birindiro byawo mu gace ka Bwiza.
Ibi byatangajwe na M23 mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2022, rivuga ko igisirikare cya Guverinoma ya Congo gifatanyije n’imitwe kiri gukorana nayo, cyagabye ibitero mu birindiro by’uyu mutwe mu gace ka Bwiza.
Umutwe wa M23 uvuga ko ibi byerekana ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idashaka ko hakurikizwa inzira z’amahoro zo gushaka umuti w’ibibazo.
M23 kandi itangaza ko ibyakozwe n’Ingabo za Leta bihabanye n’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Luanda muri Angola yabaye tariki 23 Ugushyingo 2022 nk’uko tubikesha Rwandatribune.
M23 kandi yaboneyeho kwibutsa ko yatanze umuburo kenshi ko ubutegetsi bwa DR Congo buhagarika ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu mu gace ka Bwiza ariko ko bukomeje kubirengaho, bityo ko uyu mutwe udashobora kubyihanganira n’ubwo Isi yose ikomeje kubireba ikicecekera.