Kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’ingabo za Leta ya DR Congo n’abarwanyi ba M23, abaturage bakaba bahunze berekeza muri Teritwari ya Kalehe iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo abandi berekeza mu Mujyi wa Goma usa nk’uwashyizwe mu kato kuko ahawukikije hose hafashwe na M23.
Imirwano ikomeye irimo kubera mu nkengero z’umujyi muto wa Sake uri nko mu birometero 27 mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ifite ibice byinshi bimaze kwigarurirwa na M23 cyane cyane Teritwari ya Rutshuru hafi ya yose, Teritwari ya Masisi na Nyiragongo.
Iyo mirwano yatangiye kumvikana ahagana mu masaa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo(05h30), ikomereza mu misozi mirermire ya Malehe na Kabati, uduce tutakirimo abantu kubera imirwano ikaze yahazengereje muri iyi minsi.
Muri aka gace kandi hari hasanzwe ikigo cy’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO ariko ubu nazo zikaba zarahavuye kubera urugamba rutoroshye.
Amakuru yizewe ava mu bice by’imirwano yemeza ko ingabo zidasanzwe z’umutwe wa M23 (Intare za Sarambwe) zakomeje kugaba ibitero ubutitsa ku birindiro bya FARDC biri muri Kimoka aho bashakaga kwinjira rwagati muri Sake.
Ahagana mu ma saa saba n’igice za kumanywa (13h30) ku isaha y’i Goma mu Burasirazuba bwa DR Congo, FARDC yahise yitabaza indege zayo z’intambara za Sukhoi-25 na Kajugujugu kugirango irebe ko yabasha gusubiza inyuma ibitero bya M23 yari itangiye gutera ibisasu muri Sake ituwe n’abarenga ibihumbi umunani.
Nyuma yo gutinya urufaya rw’amabombe, abaturage bahisemo guhunga berekeza mu mujyi wa Goma abandi bajya mu tundi duce turi mu nkengero zaho birinda ko bashobora kuhaburira ubuzima.
Iyi mirwano irimo kuba mu gihe abagize akanama k’umuryango w’abibumbye baraye bageze i Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi ruzibanda cyane ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Republika Iharanira Demokarasi ya Congo aho biteganyijwe ko bagirana ibiganiro n’abayobozi b’inzego zitandukanye zirimo iza politiki, abikorera ndetse na Sosiyete sivile.
Nyuma yo guhura n’abayobozi i Kinshasa mu Murwa mukuru wa DR Congo, aba bayobozi barerekeza mu mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu ya Ruguru aho biteganijwe ko bazasuzuma uko ibikorwa bya gisirikare birimo kugenda muri Teritware za Rutshuru na Masisi aho imirwano ikomeje kubica bigacika.
