Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

DRC: Imyiteguro ikakaye y’urugamba rwo kwambura M23 Bunagana irarimbanije.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zifatanyije n’abafatanyabikorwa ba vuba n’aba cyera bari mu myiteguro karundura y’urugamba simusiga rwo kwisubiza Umujyi wa Bunagana umaze hafi amezi 4 mu biganza bya M23.

Abafatanyabikorwa ba vuba ba FARDC bavugwa, ni Ingabo z’u Burundi zinjiye muri DR Congo bivugwa ko zizarwanira muri Kivu y’Epfo, gusa mu masezerano ya rwihishwa zikaba zarisanze muri Kivu ya Ruguru aho zihanzwe amaso mu rugamba rutoroshye rwo kurwanya M23 yabaye ibamba.

Mu bafatanyabikorwa ba cyera, FARDC yiyambaje Mai Mai ndetse na FDLR yari iherutse kwivumbura nyuma yo kwemeza ko abasirikare bayo bari bakomeje kwicwa n’inzara ku rugamba, ndetse ngo n’ibyo bemerewe na FARDC byose ikaba yari yaranze kubishyira mu bikorwa.

Amakuru ya vuba aha yemeza ko kuva kuwa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, mu bigo bya gisirikare bya FARDC hatangiye kugera abasirikare b’abarundi, baje bavuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bakaba baraje basanga abarwanyi b’imitwe yasinye amasezerano y’ubutanye na FARDC, nka Mai Mai CMC Nyatura, FPP Kabido, RUD Urunana na FDLR.

Iyi myiteguro ikakaye ya FARDC yatumye M23 nayo ikaza ingamba, ikaba yarahise isaba abaturage batuye mu gace ka Kabindi kwimuka vuba na bwangu bakajya mu bice bya Bunagana na Tchengerero kuko isaha n’isaha agace ka Kabindi kahinduka isibaniro.

Amezi agiye kuba hafi ane M23 yigaruriye Umujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza DR Congo na Uganda, ibintu DR Congo ihora ivuga ko byakozwe n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF ndetse ngo no ku bufatanye bw’ingabo za Uganda, UPDF.

Ubufasha ubwo ari bwo bwose kuri M23 bwamaganiwe kure n’u Rwanda ahubwo rugashinja DR Congo ubufatanye na FDLR n’ubwo Perezida Félix Tshisekedi ubwo yari mu Nteka ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye i New York, yihandagaje akemezako FDLR itakibaho kuko ngo bayirwanyije igashiraho abasigaye bagacyurwa mu Rwanda.

Hari ababona iyi myiteguro ikakaye ya FARDC ishobora kuzafata ubusa kuko ngo na mbere y’aha hagiye havugwa Operations zikaze zo kurandura M23, ariko ngo bahanda utwara tugahunguka. Mu bihe bya vuba havugwa abakomando babigize umwuga bo muri Batayo ya 211 b’i Lubumbashi ndetse n’abaje nyuma yabo bavuye i Kinshasa ariko bose bakaba barananiwe.

Gusa ariko nanone, Perezida Tshisekedi aherutse gutangaza ko aka M23 kaba kagiye gushoboka kuko ngo abakomando 200 ba Kenya abizeyeho ubushobozi kandi ko intego yabo ya mbere ari ukwirukana M23 muri Bunagana n’utundi duce twose yafashe ngo igasubira iyo yavuye n’ubwo yo (M23) ivuga ko ntaho iteze kujya kuko ngo aho bari ari ku itaka rya ba sekuru.

Related posts

M23 ivuga ko isaha iyo ari yo yose ishobora kwigarurira Umujyi wa Bunagana.

N. FLAVIEN

Abantu babarirwa mu bihumbi bagiye kureba iruka ry’ikirunga batangira kotsa inyama muri ayo mazuku [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Malaysia yemeye gusubukura ishakishwa ry’indege MH370 yabuze muri 2014.

KALISA

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777