Umushinjacyaha mukuru wa Republika mu Gihugu cy’u Burundi kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, yatangaje ko General Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe muri icyo Gihugu afunzwe n’inzego za Polisi.
Mu itangazo yasohoye, bwana Sylvestre Nyandwi ntiyavuze ingingo ku yindi ibyaha General de Police Alain Guillaume Bunyoni akekwaho ariko yemeje ko bishingiye ku byavuye mu isakwa ryakozwe mu nzu ze.
Bwana Sylvestre Nyandwi yemeza ko ubushinjacyaha burimo kwegeranya ibimenyetso ku byo ashinjwa kugira ngo mu minsi iri imbere azagezwe imbere y’ubutabera.
General Alain Guillaume Bunyoni yafashwe mu gihe hari hakomeje gukwirakwizwa amakuru ko uyu mugabo wari utinyitse mu Burundi yaba yarahunze Igihugu aho byavugwaga ko ngo yahungiye muri Tanzania.
