Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ikoranabuhanga Politike Umutekano

Amerika itewe amakenga n’intwaro kirimbuzi Uburusiya bushobora gukoresha muri Ukraine.

Ibiro bikuru by’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika byamaganye kuba ku wa kabiri umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya yanze kuvuga ko icyo Gihugu kitazakoresha intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu ntambara kirimo na Ukraine.

Dmitry Peskov yabwiye CNN ko intwaro nk’izo zishobora gukoreshwa mu gihe Uburusiya bwaba bwugarijwe n’ibyago ku kubaho kwabwo. Uburusiya ni bwo bufite ububiko bwa mbere bunini cyane ku isi bw’imitwe yo gushyirwaho (gucomekwaho) ibisasu bya nikleyeri.

Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo z’Amerika John Kirby yavuze ko amagambo y’Uburusiya ku ntwaro kirimbuzi “ateye inkeke”.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Ntabwo ari uburyo burimo gushyira mu gaciro igihugu cy’igihanganye gitunze intwaro kirimbuzi gikwiye gukora”.

Ariko Bwana Kirby yongeyeho ko abategetsi bo mu biro bikuru by’ingabo z’Amerika “ntibarabona ikintu na kimwe cyatuma dufata umwanzuro ko ducyeneye guhindura aho duhagaze mu igenamigambi ryacu ry’ubwirinzi”.

Yongeyeho ati: “Buri munsi tugenzura ibi uko dushoboye kose”.

Leon Panetta wahoze ari Minisitiri w’ingabo w’Amerika na we yanenze amagambo ya Peskov.

“Sinzi niba ibyo bizabaho. Ndacyatekereza ko Putin agomba guhangayikishwa n’ukuntu Amerika yabyitwaramo kandi agomba guhangayikishwa no kurokoka kwe na we ubwe”.

Ku itariki ya 27 y’ukwezi kwa kabiri, Bwana Putin yategetse ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zishyirwa mu buryo bwo kuryamira amajanja bwihariye, ariko abategetsi bo mu nzego za gisirikare b’i Burayi n’Amerika nyuma bavuze ko batabonye ikimenyetso na kimwe gikomeye cyuko ibisasu bikaze by’Uburusiya n’amato (ubwato) y’intambara agenda munsi y’inyanja birimo gukusanywa.

Uburusiya bufite intwaro kirimbuzi ziruta ubwinshi iza USa
Uburusiya bushobora gukoresha intwaro kirimbuzi muri Ukraine

BBC

Related posts

Kenya: Perezida Ruto yakoze amavugurura mu buyobozi bukuru bw’ingabo anagena uyobora EACRF.

N. FLAVIEN

Rubavu: Gitifu uherutse guhagararirwa n’umutetsi mu Kwibuka yirukanwe burundu.

N. FLAVIEN

Umuramyi Simon Kabera umenyerewe muri ADEPR yagizwe Umuvugizi wungirije wa RDF[Video].

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777