Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) kigiye gushyira hanze imyanya y’akazi igera ku 9,418 y’abarimu bigisha mu mashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.
Ishyirwa mu myanya ry’aba barimu kandi rizajyana n’ishyirwa mu myanya ry’abayobozi b’ibigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu mu mwaka w’amashuri utaha, aho bazashyirwa mu bigo bigera kuri 650 hirya no hino mu gihugu. Aya ni amakuru yagarutsweho kuri uyu wa 26 Kanama 2021.
Mugenzi Leon, Umuyobozi w’agashami gashinzwe abarimu n’iterambere avugana n’itangazamakuru yavuze ko aba barimu bakenewe mu Turere dutandukanye mu Gihugu. Yavuze ko kandi buri Karere kagiye kagira icyuho cy’abarimu kuko hari abagiye bavamo bagiye mu yindi mirimo, abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, abahuye n’uburwayi butatuma bakomeza kwigisha n’abirukanywe kubera impamvu zitandukanye. Imyanya yari ikenewe yose yari yatanzwe n’Uturere twose, ni imyanya 14,120 ariko ingengo y’imari ihari ihura n’abarimu 9,418 gusa.
REB yavuze ko mu gihe cya vuba iri butangaze uburyo abarimu bari buhatanire iyi myanya, maze bashyirwemo vuba bidatinze.
Aba barimu bagiye gushyirwa mu myanya, nyuma y’ibindi byiciro byashyizwe mu myanya. Hari abatanze ibyangombwa (transcripts), abandi batanga diplomes hagakurikizwa igihe batangiye ibyangombwa, ibyo yize ndetse n’amanota yagize. Mu mwaka wa 2020, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba bishya by’amashuri bisaga ibihumbi 22, ikaba yaratanze akazi ku barimu bashya nabo basaga ibihumbi 20.