Mu mukino wa mbere wa ½ Cy’irangiza mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu by’i Burayi, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021 kuri stade ya Wembley, Italy igeze ku mukino wa nhyuma itsinze Spain kuri Pelaniti
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga 2021 Kuri stade ya Wembley ho mu bwongereza, habereye umukino wa mbere wa ½ cy’rangiza mu irushanwa rya Euro 2021, maze ikipe ya Italy isezerera Spain iyitsinze kuri penaliti 4 kuri 2 mu gihe iminota 90 ndetse na 30 y’inyongera yarangiye amakipe yombi anganya 1 kuri 1.
Mu gihe iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, 45 y’igice cya kabiri yo yaje kubonekamo igitego kuri buri ruhande ari nako iminota 30 y’inyongera yarangiye, amakipe yombi aguwa miswi 1-1.
Italy niyo yabanje igitego cyinjijwe na Federico Chiesa ku munota wa 60 mu gihe igitego cya Spain cyishyuwe na Alvaro Morata ku munota wa 80.

Nyuma y’iminota 120 birumvikana, umusifuzi Dr. Brych Felix ukomoka mu gihugu cy’Ubudage yasabye impande zombi gutanga 5 batera za penaliti nk’uko amategeko abiteganya, hagamijwe kubona nyiri intsinzi.
Ku ruhande rwa Italy, usibye Manuel Locatelli wahushije iya mbere, Andrea Belotti, Leonardo Bonucci, Federico Bernadechi na Jorginho binjije neza penaliti mu gihe ku ruhande rwa Spain Thiago Alcantara na Gerard Moreno bari binjije neza penaliti ariko ntibyahira Dani Olmo na Alvaro Morata ubusanzwe bari bagize umukino mwiza ariko penaliti bazishyira mu maboko y’umunyezamu Dunnarumma, bityo spain isezererwa gutyo.
Kuri uyu wa gatatu, isaa tatu zuzuye hateganijwe undi mukino wa ½ cy’irangiza. Ni umukino uzasiga umugeni wa Italy akazava hagati ya England na Danmark zizisobanura imbere y’umuholandi Danny Makkelie uzayobora uyu mukino.














