Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025, ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo ine za ku manywa (13h40), indege nto itagira abapilote (drone) y’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ubwo yakoreshwaga mu myitozo yataye inzira kubera ikirere kitari kimeze neza hanyuma ikorera impanuka mu karere ka Rutsiro.
Itangazo ryashyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda ryemeza ko muri iyi mpanuka, iyi drone yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. Babiri barimo kuvurirwa ku kigo Nderabuzima cya Kivumu, naho uwa gatatu yajyanwe kuvurirwa ku bitaro bya Murunda.
Ingabo z’u Rwanda kandi zihanganishije imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse zibabajwe n’ībibazo batewe n’iyi mpanuka.
Rikomeza rigira riti: “RDF kandi irimo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye. RDF kandi iratanga ubufasha bukenewe haba ku bana no ku miryango yabo.”
Ikimara kugwa, abaturage bahise bagera aho yaguye ari benshi ari nako bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batanga amakuru bavuga ko “Drone itazwi iguye mu murenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro, ahazwi nko ku Cyapa. Yagwiriye abana batatu bavaga ku ishuri.”
Akarere ka Rutsiro kabereyemo iyi mpanuka ni kamwe mu turere tutindwi tugize Intara y’Iburengerazuba. Ni Akarere k’imisozi miremire ku buryo mu bihe nk’ibi by’imivura ikirere kiba gisa nabi cyane.