Al Merrikh igiye gukina umukino wa gicuti na Marines FC ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, nyuma y’uko uwari uteganyijwe hagati ya Al Merrikh na Rayon Sports ku Cyumweru tariki 07 Nzeri 2025 usubitswe ikitaraganya ku busabe bw’umutoza Darko Novic.
Ku wa Gatandatu tariki 06 Nzeri mu masaha ya nimugoroba ni bwo abakunzi ba Rayon Sports batunguwe no kubwirwa ko umukino wa gicuti bari bafitanye na Al Merrikh usubitswe. Iyi kipe yo muri Sudan ibinyujije ku mbugankonyambaga zayo yanditse igira iti: “Ku mwanzuro w’umutoza wacu w’Umunya-Serbia Darko Novic, umukino wa gicuti wagombaga kuduhuza na Rayon Sports wakuweho wimurirwa ku yindi tariki (itazwi).”
Iyi kipe n’ubundi yakomereje urugendo rwayo rwo kwitegura umwaka w’imikino mu Rwanda, Nyuma y’icyumweru kimwe gusa hasubitswe umukino wabo na Rayon Sports, kuri iki Cyumweru tariki 14, Al Merrikh igomba gutana mu mitwe na Marines FC y’i Rubavu. Marines yahisemo gukina uyu mukino bitewe n’uko uwo yari ifitanye na APR FC muri shampiyona usubitswe kubera ko APR FC yitabiriye CECAFA Kagame Cup.
Nk’uko byagenze Al Merrikh yifashisha imbugankoranyamabaga zayo, igatangaza ko itagikinnye na Rayon Sports, Marines nayo yifashishije urukuta rwayo rwa Instagram maze yandika igira iti: “Umukino wa Gicuti ukurikiraho, Al Merrikh na Marines, ku kibuga cy’imyitozo cya Sitade Amahoro. Kuri iki Cyumweru tuzasura Al Merrikh mu mukino wa gicuti ubanziriza imikino ya shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.”