Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Kapiteni wa APR FC wavunnye Osimen ari gutukwa n’abafana ba Galatasaray

Niyomugabo Claude uri kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, ari kwakira ubutumwa bumusesereza kuri Instagram ye, ndetse akanatukwa ku zindi mbugankoranyambaga hifashishijwe video yo mu mukino wa Nigeria n’u Rwanda, nyuma yo gutera tackle Victor Osimen akamuvuna atabishaka.

Osimen usanzwe ukinira ikipe ya Galatasaray yo muri Turkey nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Napoli, muri iyi mpeshyi ni bwo yasinyiye Galatasaray yari amaze umwaka akinira nk’intizanyo. Abanya-Turkey ubwo bamenyaga iby’amakuru y’uko uyu musore imvune yagize itazatuma akina umukino wa Afurika y’Epfo, bagize ubwoba bw’uko nabo atazabafasha.

Imikino yatumye bagira ubwoba bw’uko bazaba batamufite, ni uwa shampiyona bazahuramo na Eyüpspor ku wa 14 Nzeri 2025. Usibye uyu mukino kandi hari n’icyikango ko ku wa 18 z’uku kwezi yazanasiba umukino bafitanye na Eintracht Frankfurt yo mu Budage mu mikino ya UEFA Champions League. Kuri uyu wa mbere mu gitondo, nibwo Victor Osimen yafashe indege imwerekeza muri Turkey kugira ngo yitabweho.

Abafana babinyujije ku mbugankoranyambaga bari kwandikira ubutumwa Niyomugabo Claude, bati: “Ntuzahirahire kuza muri Turkey! Ohh mbega ukuntu Osimen yadufashaga, sezo ishize yadutwaye turi mu bihe bigoye none tumubuze ikipe yari itangiye kugaruka mu bihe byiza.”

Ibi byahise bitangira kuryanisha abafana ba Galatasaray n’ab’andi makipe bahangana arimo Beşiktaş, Fenerbahce n’izindi. Kuko kuri bo Niyomugabo yabaye intwari yabo, mu butumwa busa n’ubukorogoshora aba Galatasaray bo baragira bati: “Wakwiyiziye muri Beşiktaş mwami.” Abandi bati: “Wakoze cyane bro.”

Gusa hari n’abari kwibasira Éric Sékou Chelle bamushinja kwikoreza imitwaro yose Victor Osimen no kuba ari umutoza udafatika. Bati: “Ntimunasige umutoza Eric kuko nawe sinibaza ukuntu akinisha Osimen yamubanje mu kibuga kandi abizi ko afite akavune, ku mukino w’u Rwanda kandi ari uwakamufashije akina na Afurika y’epfo.”

Related posts

Umusifuzi yaguye mu kibuga arapfa ubwo yasifuraga umukino ukomeye.

N. FLAVIEN

General Jeff Nyagah wayoboraga Ingabo za EAC muri DRC yeguye kubera impamvu zikomeye.

N. FLAVIEN

Tanzania: Samia Hassan Suluhu ugomba gusimbura Perezida Magufuli witabye Imana ni muntu ki ?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777