Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ itozawa n’umutoza Adel Amrouche, yitegura guhura na Nigeria ndetse na Zimbabwe mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, yahamagaye abakinnyi 30 izifashisha batagaragayemoNigena Clément na Ruboneka Jean Bosco.
Ni imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi iteganyijwe hagati ya tariki 6 na tariki 9 Nzeri 2025. Amavubi agomba gucakirana na Nigeria Tariki ya 06 kuri Sitade Godswill Akpabio mu mukino w’umunsi wa 7 wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu itsinda C.
Umukino w’umunsi wa 8 ugomba guhuza Amavuvi na Zimbabwe tariki 9 Nzeri i Johannesburg muri Afurika y’Epfo ku kibuga cyitwa Orlando Stadium. Nk’andi makipe yose y’Ibihugu, abatoza bakomeje guhamagara abakinnyi bagomba kuzifashisha muri iyi mikino.
Abanyarwanda benshi bari bategerezanyije amatsiko abakinnyi baza guhamagarwa. Saa kumi (16h00) zishyira saa kumi n’imwe (17h00) nibwo urutonde rw’abakinnyi 30 rwagiye hanze. Mu bakinnyi batunguye benshi kuba batagaragye kuri uru rutonde, ni Nigena Clément, Ruboneka Jean Bosco, Samuel Gueulette na Hakim Sahabo bataje muri 30 bazifashishwa muri iyi mikino ibiri.
Abazamu: Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs), Buhake Clement Twizere, (Ullensaker/Kisa), Ishimwe Pierre (APR FC)
Ba myugariro: Niyomugabo Claude (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Nshimyimana Emmanuel (Rayon Sports), Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu), Nkulikiyimana Darryl Nganji (Standard de Liège), Manzi Thierry (Al Ahly Tripoli), Kavita Phanuel Mabaya (Bermingham Legion FC), Nduwayo Alexis (APR FC), Maes Dylan Georges Francis (Union Titus Petange)
Abakina hagati mu kibuga: Bizimana Djihad (Al Ahly Tripoli), Mugisha Bonheur (Al Masry), Ngwabije Bryan Clovis (Dieppe FC), Kayibanda Claude Smith (Bedford Town), Muhire Kevin (Jam US FC), Mukudju Christian (Elite Football Club)
Ba rutahizamu: Mugisha Gilbert (APR FC), Hamon Aly-Enzo (Angoulême CFC), Kwizera Joeja (Rhode Island), Nsengiyumva Innocent (Espérance Sportif de Zarzis), Ishimwe Anicet (Olympique de Béja), Biramahire Abeddy (ES Sétif), Gitego Arthur (FUS Rabat), Ishimwe Djabilu (Etincelles FC), Niyo David (Kiyovu Sports).