Al Nasr yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe kiruta ibindi muri Saudi Arabia iri kubera muri Hong Kong, nyuma yo gutsinda Al Ittihad ya Karim Benzema ibitego 2-0 banahawe ikarita y’umutuku.
Uyu mukino watangiye saa munani 14h00 z’amanya, maze Al Nasr ibyitwaramo neza kuko byayisabye iminota 10 yonyine kugira ngo Sadio Mane abe afunguye amazamu ku mupira yahawe na Marcelo Brozović. Ku munota wa 16 ikipe Al Ittihad yaje kugombora ifashijwe na Steven Bergwijn ku mupira yahawe na Moussa Diaby.
Ntibyatinze kuko ku munota 25 Mane yahise ahabwa ikarita y’umutuku, ikipe isigara ari abakinnyi 10, Al Nasr yakomeje gutwaza kugeza igice cya mbere kirangiye ari igitego 1-1. Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Al Ittihad icyizere cyo gusezera Al Nasr ari cyinshi, gusa siko byagenze kuko Joao Felix ku munota 61 yatsinze igitego kabiri ku mupira yari ahawe na Cristiano Ronaldo.
Umukino warangiye ari bitego 2-0, Cristiano na bagenzi basezera Karim Benzema na Al Ittihad ari abakinnyi 10. Iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma igomba gutegereza ikipe izarokoka hagati Al-Ahli na Al-Qadsiah ku wa Gatatu saa muni 14h:00 z’amanya. Ikipe ya Al-Ahli igomba gukina uyu mukino ariko siyo yagombaga kuza.
Al-Ahli yabonye itike yo kwitabira iyi mikino bitewe n’uko Al-Hilal yakinnye Igikombe cy’Isi cy’Ama-club, nta mwanya yari ifite wo kwitegura iri rushanwa. Al-Hilal yari ishyize imbaraga mu kuruhuka ikanategura umwaka utaha w’imikino wa 2025-2026. Ronaldo wageze ku mukino wa nyuma, nabasha gutwar iki gikombe kizaba ari igikombe cya kabiri ari muri Al-Nassr nyuma y’icyo yatwaye muri 2023 cya Arab Champions Cup.