Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Imikino

Uburakari bukabije bwateye abafana ba Newcastle gutwika umwambaro wa Isak.

Alexander Isak ukinira ikipe ya Newcastle United yifujwe na Liverpool, gusa amafaranga Liverpool yashakaga kwishyura kuri uyu mukinnyi ntiyahuye n’ayifuzwaga. Uyu mukinnyi yakomeje guhatira Newcastle kumurekura, kugeza ubwo atangaje ko atacyifuza kuyikinira none abafana batangiye gutwika imyambaro iriho nimero ye bari baraguze.

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Kanama 2025, ni bwo Newcastle United yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 37 izakoresha na nimero bazambara umwaka utaha w’imikino wa 2025/2026. Iyi myambaro yasohotse irimo n’uwa Isak wa nimero 14.

Ubwo iyi kipe yari imaze gushyira hanze iyi myambaro, Alexander Isak yihutiye kuyimenyesha ko atazigera na rimwe ayikinira n’ubwo batakwemera ibyo Liverpool yabahaye. Ikipe ya Liverpool ku ikubitiro yatanze miliyoni 110 z’Amapawundi zigomba kwiyongeraho miliyoni 10 mu gihe yaba yitwaye neza.

Ikipe ya Newcastle United yasabye Liverpool kuyishyura miliyoni 150 z’Amapawundi. Nyuma y’uko Liverpool itanze ubusabe bwa mbere bukangwa, ibitangazamkuru birimo na BBC byahise bitangaza ko Liverpool itazigera isubira kuri uyu musore, mu gihe amafaranga batanze mbere yaba atemewe.

Ubwo Newcastle United yajyaga muri Koreya y’Amajyepfo mu gihugu cya Singapore kwitegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, Isak ntiyajyanye na yo, maze ajya gukorera imyitozo muri Espagne. Muri iki gihugu, yakoreraga imyitozo mu ikipe ya Real Sociedad yaje aturukamo ubwo yazaga muri Newcastle United.

Byaje gufata indi ntera ubwo abafana bari bamaze kumenya iby’inkuru yuko atazabakinira n’ubwo ikipe itamurekura. Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Kanama hakwirakwiye amafoto n’amavidewo hatwikwa umwambaro wanditseho Isak na nimero 14.

Ibi byagizwemo uruhare n’abafana ba Newcastle United nk’uko Daily Mail ibitangaza. Inkuru ya Daily Mail ikomeza ivuga ko uyu mukinnyi w’umunya Swede ufite inkomoko muri Eritrea, yamaze guhara inzu yari yarakodesheje, avuga ko aterwa n’ibisambo buri gihe. Ibi bigatera bamwe kwibaza niba atari urwitwazo rwo kuba ashaka kugenda n’ubundi.

Inzu Isak yabagabagamo yayikodesheje umwaka wose ibariwe ibihumbi birindwi by’Apawundi (7000 £) buri kwezi. Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, abaturanyi be batangaza ko uyu musore amaze Ukwezi ashyize ku isoko ibitanda 4 n’ibindi bikoresho byo mu nzu kuko nta kindi kiri mu mutwe we uretse Liverpool.

Uyu musore wamaramaje akabwira ikipe ya Newcastle United ko nta cyo yiteguye kuyifasha, aracyayifitiye amasezerano azarangira mu 2028. Ku myaka itandatu yasinyiye gukina muri iyi kipe, yari amaze gukina imyaka itatu gusa.

Alexander Isak ntabwo ashaka kugumana n’Ikipe ye n’ubwo yo imwifuza muri uyu mwaka w’imikino/Photo Internet.

Related posts

Perezida Xi Jinping na mugenzi we Vladimir Putin basabye ko OTAN itakomeza kwegera Uburusiya.

N. FLAVIEN

Perezida Lourenço na Uhuru Kenyatta bageze i Kinshasa mu biganiro ku ntambara ya M23.

N. FLAVIEN

Gishyitsi JMV n’umugore we bemeza ko babaye abasazi ku bw’ubuntu bw’Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777