Ku wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga 2025, ni bwo Gorilla FC yatangaje ko yongereye abakinnyi bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/2026. Abo bakinnyi bakaba barimo Mosengo Tansele wari umaze Ukwezi n’igice aseshe amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira izamu yifujwe cyane na Rayon Sports ariko bigeze ku kijyane n’amafaranga barananiranwa. Uyu mukinnyi akimara gusinyira Gorilla FC yerekanye ko ari umwe mu bazatanga akazi gakomeye cyane ku makipe azahura nayo. Ikipe ya mbere Mosengo yahereyeho ni ikipe ya APR FC bakinnye imikino ibiri bakayinganya yose yitwaye neza.
Ku munsi w’ejo hashize, ikipe ya Gorilla yakinnye na Rayon Sports mu mukino wa gicuti warangiye Rayon sports iwutsinze igitego 1-0. Muri uyu mukino n’ubwo Tansele nta gitego yatsinze yongeye kwigaragaza bikomeye cyane, benshi batangira kwibaza niba Rayon Sports itaba yaragize amahitamo atari meza yo kutamusinyisha.
Gusa kuri ubu amakuru agezezweho ni uko iyi kipe yambara ubururu n’umweru yaba ishaka kumusinyisha imukura muri Gorilla FC amaze gukinira imikino itegura umwaka w’imikino gusa. Iyi ni inkuru yatangajwe n’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Rugangura Axel, mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.
Rugangura yagize ati: “Nyuma y’umukino abayobozi ba Rayon Sports bakoze inama, izo nama zose zagarukaga ku muntu witwa Tansele n’uburyo ashobora kuza muri muri Rayon kuko byose birashoboka. Abayobozi n’abandi ba-rayon bose, babajije muri Gorilla ngo, ese byashoboka ko Tansele mwamaze gusinyisha mwatwereka amasezerano n’ingingo iri mu masezerano, ibyo bita [clause libératoire cyangwa buy out clause].”
Yakomeje agira ati: “Ni ukuvuga ngo iyi kipe n’ubwo uwo mukinnyi yamaze kumusinyisha ariko se hagize indi imushaka, byagenda bite ngo imutware. Abavandimwe bo muri Gorilla baravuga bati: ‘ Yego turi abayobozi ba Gorilla ikipe ni iyacu ariko ku mutima murabizi natwe turi ubururu n’umweru. Amafaranga twaguze Tansele nimuyadusubiza mumutware’.”
Ikipe ya Rayon Sports igomba gukina umukino wa gatatu mu mikino y’Icyumweru cya Rayon Sports (Rayon Week), bakina na Étincelle FC i Rubavu kuri Stade Umuganda, kuwa Gatandatu Tariki ya 09 Kanama. Umukino usoza ibirori uteganyijwe ku wa 15 Kanama 2025 bakina na Young Africans ku munsi nyirizina, Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day) muri Sitade Amahoro.
