Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Ibidukikije Ubukerarugendo

Gakenke: Umusozi wa Kabuye wafatwaga nk’imanga wahinduwe nyaburanga usurwa ubutitsa.

Umusozi wa Kabuye ni umwe mu misozi miremire mu Rwanda ukaba uherereye mu karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru. Wafatwaga nk’imanga bitewe n’imiterere karemano yawo ariko kuru ubu ukaba ukorerwaho ubukerarugendo ku buryo abantu b’ingeri zitandukanye bawusura ari nako ugira uruhare mu kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’aka karere.

Urugero rwa hafi mu basuye uyu musozi uri muri itatu ya mbere miremire mu Rwanda ukuyemo ibirunga, ni urwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2025, aho umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, abayobozi b’amashami n’abandi bakozi b’Akarere, abagize inzego z’umutekano, PSF, abayobozi bakuru b’Ibitaro n’ibindi byiciro bitandukanye bikorera mu karere, bitabiriye ubukerarugendo bwo kuzamuka umusozi wa Kabuye (Kabuye Mountain Hiking).

Muri uru rugendo, ku bufatanye na Beyond the Gorillas Experience Company isanzwe ifasha ba mukerarugendo bazamuka umusozi wa Kabuye, basobanuriwe amateka n’ibice nyaburanga bitandukanye biri mu K
karere ka Gakenke birimo: Umusozi wa Kabuye, Ibuye rya Bagenge, Ivubiro rya Huro, Amateka ya Mbirima na Matovu, … n’impamvu yihariye ituma buri hamwe muri aho havuzwe hakundwa n’abahasura.

Haganiriwe kandi ku bintu bimwe na bimwe abasura uyu musozi wa Kabuye bakunda, imbogamizi zihari n’ingamba z’ubuyobozi zatuma abahasura barushaho kwiyongera kandi bakahishimira.

Umusozi wa Kabuye wazamutswe kandi, ukundwa n’abakerarugendo, ni umwe mu bice nyaburanga by’Akarere ka Gakenke bikunze gusurwa n’abakerarugendo baba abanyarwanda n’abanyamahanga, ukaba uherereye mu murenge wa Nemba ariko ku gasongero kawo ukaba uhuriwe ho n’Imirenge itatu ariyo: Nemba, Karambo na Kamubuga.

Uyu musozi ufite ubutumburuke (altitude) bwa Metero 2,700 uvuye ku nyanja (ASL). Kuva muri Santere (Centre) ya Gakenke werekeza ku gasongero kawo, ukora urugendo rugizwe ahanini no kuzamuka rusaga ibirometero icyenda (9Km) aho ugenda witegereza imisozi igize Akarere ka Gakenke n’utundi turere bihana imbibi.

Umusozi wa Kabuye ni umwe mu misozi miremire kandi myiza itatse u Rwanda, ukaba uhatse amateka yaba ay’Ubwami (Gihanga n’Umukobwa we Nyirarucyaba) hamwe n’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu (Liberation War).

Uri hejuru y’uyu musozi wa Kabuye aba yitegeye ibirunga bya Muhabura, Gahinga, Sabyinyo, Bisoke na Kalisimbi hamwe n’ibiyaga bya Burera na Ruhondo. Abashyitsi bageze kuri uyu musozi babona amafunguro afutse abereye igifu y’umwimerere wo mu karere ka Gakenke n’izindi Serivisi zibibagiza umunaniro baba bahuye nawo bazamuka. Abashyitsi benshi bishimira kuharara kuko hari Camping Site aho barara mu mahema bumva amahumbezi utasanga ahandi.

Amwe mu mateka yihariye y’umusozi wa Kabuye.

Umusozi wa Kabuye uri ku butumburuke bwa 2,700m ukaba umusozi wa gatatu muremure mu Rwanda (udashyizemo ibirunga), nyuma y’umusozi wa Bigugu (2880m) uherereye mu ishyamba rya Nyungwe n’umusozi wa Muhungwe (2950m) uherereye mu ishyamba rya Gishwati-Mukura mu karere ka Rubavu.

Uyu musozi ufite amateka akomeye cyane kuko watuweho na Nyirarucyaba, umwana w’Umwami Gihanga I Ngomijana wahanze u Rwanda.

Amateka kandi avuga ko uyu musozi wa Kabuye watangiye guturwaho cyane ubwo Umwami Gihanga yahageraga aje kuhareba umukobwa we Nyirarucyaba wari uhororeye inka nyinshi cyane.

Bivugwa ko kandi uyu Nyirarucyaba ari we wongeye kugarura inka mu Rwanda ubwo yongeraga kugabira Se Gihanga, agatunga, agatunganirwa nyuma yo kuva aho yari atuye i Nyakinama muri Nkotsi na Bikara, ubu ni mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.

Iyo uri hejuru ku musozi wa Kabuye ubona neza Iriba rya Nyirarucyaba, bivugwa ko yogeragamo, ari na ho inka ze zashokaga. Uyu musozi wa Kabuye kandi ufite ubuvumo bunini cyane benshi bakunze kwita Inzu y’Umwami kuko ari ho Gihanga yararaga bwacya akajya hejuru ku musozi ahari iriba rye.

Kubera ukuntu uyu musozi uri ahirengeye, wifashishijwe mu rugamba rwo kubohora Igihugu, kuko Ingabo za RPA zari zihari zabashaga kugenzura ibirindiro byose by’abo bari bahanganye mu 1992. Mu 1994 nabwo umusozi wa Kabuye wafashije Inkotanyi guhashya Interahamwe na Ex FAR (ingabo za Habyarimana Juvénal) bari mu bice bitandukanye by’Amajyaruguru kuko uhari wese aba yitegeye ahantu hose.

Uyu musozi wanafashije cyane Ingabo z’u Rwanda, RDF mu myaka ya 1997, 1998 na 1999 mu rugamba rwo kurwanya no gutsinsura abacengezi bari barigize indakoreka mu bice bya Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Umusozi wa Kabuye ni uwa gatatu mu bujya ejuru mu Rwanda ukuyemo ibirunga.
Kugirango ugere mu mpinga ya Kabuye, bigusaba kwicara nka gatatu ukabanza kuruhuka.
Guterera umusozi wa Kabuye ntibyoroshye kubera ubuhaname bwawo.
Ugeze ahitwa muri Buranga uba witegeye neza umusozi wa Kabuye hakurya yawe.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu karere ka Gakenke bazamutse umusozi wa Kabuye birebera ibyiza nyaburanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu mpinga y’umusozi wa Kabuye.
Abageze ku mpinga y’uyu musozi bishimira uko hateye maze bakanezezwa n’amahumbezi yaho.

Related posts

M23 ikomeje gufata FDLR na FARDC benshi mu mukwabu udasanzwe muri Goma.

N. FLAVIEN

BAL: Ikipe ya REG ihagarariye u Rwanda yatsinze Kwara Falcons yo muri Nigeria.

N. FLAVIEN

Gishyitsi JMV n’umugore we bemeza ko babaye abasazi ku bw’ubuntu bw’Imana.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777