Umuhuzabikorwa w’ihuriro ‘Alliance Fleuve Congo’ (AFC) ribarizwamo M23, Corneille Nanga, yatangaje ko mu gihe cya vuba abarwanyi ba M23 babarizwa muri iri huriro AFC ari bo bazasimbura Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC cyamaze gusenyuka.
Ibi ni bimwe mu byo yatangaje mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi w’umubirigi witwa Alain Destexhe, aho muri iki kiganiro yabwiye Abanye Congo ko Alliance Fleuve Congo (AFC) abereye umuyobozi mukuru ririho ku bwabo.
Corneille Naanga uyobora AFC/M23 yemeza ko ingabo z’iri huriro ayoboye ari zo mutima w’igisirikare cya DR Congo cyamaze gusenyuka, ndetse ngo mu gihe cya vuba akaba ari zo zizagisimbura nk’uko tubikesha MCN.
Corneille Naanga wigeze gukurira Komisiyo yigenga ishinzwe amatora muri DR Congo (CENI), yavuze ko FARDC yamaze gusenyuka, ariko ko Igisirikare cyabo cyo kiri kurushaho kwiyubaka, avuga ko ari igisirikare cy’umwuga kizi neza ibyo gikora birimo gupanga urugamba ndetse no kurwana ku buryo batsinda umwanzi uko yaza asa kose.
Muri iki kiganiro, bwana Naanga yashimye umugaba mukuru w’Ingabo za M23, General Major Emmanuel Sultan Makenga. Ati: “Nshimira umugaba mukuru w’Ingabo za AFC/M23 Gen Sultan Makenga. Iki ni cyo gisirikare cyo mu minsi ya vuba cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Naanga yijeje Abanye Congo ko ikibazo cy’umutekano mucye ku isonga hakaza ubwicanyi bwa hato na hato ari cyo kiri imbere mu bibangamiye Igihugu, ashimangira ko AFC/M23 yiteguye kubishakira umuti, maze Repubulika ya demokarasi ya Congo ikagira amahoro arambye aho buri mutudage azicara akumva atekanye akishimira Igihugu cye.