Umutwe wa AFC/M23 umaze iminsi ukora ibikorwa byo guhiga bukware no guta muri yombi abantu bakekwaho ko bakora ibikorwa by’ubwicanyi, ubusahuzi no gushimuta abantu, ibi bikorwa bizwi nk’umukwabu bikaba bibera rwagati mu mujyi wa Goma ndetse no mu nkengero zawo ahakekwa kuba indiri y’abo bita abagizi ba nabi.
Umuyobozi w’Umujyi wa Goma (Maire), bwana Julien Katembo, aherutse gutangariza abanyamakuru ko abantu bari bamaze gufata barimo abasirikare ba FARDC, FDLR, Wazalendo n’abandi bagizi ba nabi bahungabanya umutekano muri Goma n’ahandi.
Iyi misako (umukwabu) yo guhiga no gufata abakekwa yakomeje ku wa mbere n’ejo ku wa kabiri cyane cyane mu duce two mu majyaruguru y’umujyi wa Goma, ahamaze igihe havugwa ibikorwa bikomeye by’ubwicanyi, ubusahuzi no gushimuta abantu, ibi bikaba byaravuzwe ko bigirwamo uruhare n’abanze kurekura imbunda bakihisha mu baturage.
Kuva Umujyi wa Goma wigaruriwe n’Ingabo za M23, bakomeje kuvugwa ubwicanyi ndetse n’ibikorwa bihungabanya umutekano kugeza no mu byumweru bike bishize ahavuzwe ibikorwa birenga 10 by’ubwicanyi, kandi ibikorwa byo gushimuta abantu n’ubwambuzi na byo byariyongereye.
Ibi kandi bikaba byariyongeye ku bitero byagabwe tariki 11 Mata mu mujyi wa Goma aho byavuzwe ko ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri mu butumwa bwa SAMIDRC zabigizemo uruhare ngo ari nayo mpamvu zahise zihambirizwa ubu zikaba zikomeje kugenda mu byiciro.