Ahagana saa tatu n’igice z’ijoro (21h30) kuri uyu wa Mbere tariki 05 Gicurasi 2025, inyubako abanyeshuri bararamo (dortoire) kuri Collège de Gisenyi Inyemeramihigo riherereye mu murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba yafashwe n’inkongi y’umuriro ibikoresho byose byari biyirimo ndetse nayo ubwayo birashya birakongoka.
Inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro, ni iraramo abanyeshuri b’abahungu, gusa ku bw’amahirwe ibi bikaba byabaye mu gihe abanyeshuri bari bakiri mu byumba by’amashuri, basubiramo amasomo ibizwi nka étude mu rurimi rw’igifaransa, bivuze ko nta n’umwe wagize icyo aba kubera iyi nkongi y’umuriro.
Bwana Mulindwa Prosper uyobora Akarere ka Rubavu, yatangarije Igihe ko isuzuma ry’ibanze ryagaragaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi mwinshi kuko wabanje kugenda, biba ngombwa ko hiyambazwa moteri kugirango abana bakomeze bige, ubwo wagarukaga nibwo iyi nyubako yatangiye gushya.
Yagize ati: “Twasanze nta muntu wabigizemo uruhare. Mu mashanyarazi hari icyo bita ’court circuit’. Umuriro ugomba kuba waje mu buryo budasanzwe, ukaza ari mwinshi, ugatera iyo nkongi y’umuriro. Ariko abatekinisiye barasuzuma neza, batugaragarize icyateye iyo nkongi y’umuriro mu buryo bwa nyabwo.”
Bwana Mulindwa Prosper yasobanuye ko ibyari muri iyi nyubako byose byangiritse; ibi bikaba birimo ibitanda, matela z’abanyeshuri, ibikapu n’ibigize inyubako ubwayo. Ikigereranyo cyagaragaje ko ibyangiritse bibarirwa mu gaciro ka miliyoni 47 y’amafaranga y’u Rwanda.
Ati: “Ibintu byarimo byose byangiritse. Za matela zose zahiye, ibikapu byabo, imyambaro, twagerageje gukora ikigereranyo, tubona ko ibyangiritse bigera mu gaciro ka miliyoni 47 y’amafaranga y’u Rwanda (47,000,000Frw).”
Yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, abayobozi mu nzego zitandukanye babyukiye mu biganiro bigamije kureba iby’ibanze abanyeshuri bakeneye birimo ibikoresho byihutirwa byabafasha gukomeza amasomo.
Uyu muyobozi kandi yatanze ihumure ko umunsi umwe gusa uhagije ngo habe hamaze kuboneka igisubizo cyihuse kugira ngo abanyeshuri bige nta nkomyi.
Collège de Gisenyi Inyemeramihigo, ni ikigo giherereye ku muhanda munini Kigali-Musanze-Rubavu, kikaba kiri mu ntera nke cyane uvuye ku murenge wa Rugerero ahazwi nko kwa Bizimungu, iruhande rw’ahari ikibuga cyifashishijwe ubwo Perezida wa Repubulika yiyamamazaga mu matora aherutse. Ni hakurya gato kandi y’uruganda rw’amazi rwa Gihira.

