Ihuriro AFC/M23 ryongeye gutangaza ko rigikomeye ku ihame ryimakaza amahoro binyuze mu buryo bw’ibiganiro na Leta ya DR Congo n’ubwo ingabo zayo (FARDC) n’abazifasha bakomeje kubagabaho ibitero yaba ibyo ku butaka ndetse no mu kirere, bavuga ko kuba baganira bitabambura uburenganzira bwo kwirwanaho no gucecekesha imbunda bikorewe aho ziva.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2025, bavuga ko n’ubwo bo bashyigikiye inzira y’ibiganiro, ingabo za Leta ya Kinshasa n’imitwe izifasha zikomeje kurasa ku birindiro byayo aho biri hose zikoresheje ibitero byo ku butaka n’iby’indege.
Bongeraho ko abasirikare ba Leta, FARDC n’ababafasha bakomeje kwibasira abaturage b’inzirakarengane mu bice bya Uvira na Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iri tangazo risoza rivuga ko AFC/M23 bafite uburenganzira bwo kwirwanaho no gutabara abaturage b’abasivili bakomeje kugirirwa nabi n’ingabo za Leta ya Kinshasa n’imitwe izifasha, ibyaciye amarenga ko isaha ku isaha aba barwanyi bashobora kwinjira ku mugaragaro mu bice bya Uvira na Minembwe.

