Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, imodoka yo mu bwoko bwa You tong ya Kompanyi (Company) itwara abagenzi ya International yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu, yakoze impanuka igeze mu karere ka Rulindo, hafi y’ahazwi nko ku Kirenge, kugeza ubu abagera kuri 20 bikaba byamenyekanye ko bamaze kwitaba Imana nk’uko byemejwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko iyi modoka yahagurutse i Kigali itwaye abagenzi 52 berekezaga mu byerekezo bitandukanye mu karere ka Musanze, abandi bakomeza i Rubavu. Ngo yageze hafi y’ahitwa ku Kirenge mu murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, mu ma saa saba n’iminota 20 z’amanywa, irenga umuhanda wa kaburimbo, imanuka yibarangura, igwa mu manga y’umusozi, muri metero nka 800 uturutse kuri kaburimbo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yemeje amakuru y’iyi mpanuka, ndetse avuga ko inzego zitandukanye zirimo Ingabo, Polisi, Minisiteri y’Ubuzima, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’abaturage bihutiye kugera ahabereye iyi mpanuka batanga ubutabazi bwihuse bikaba byaramiye amagara ya bamwe.
Yagize ati: “Impanuka biragaragara ko yatewe no kunyuranaho kwakozwe nabi k’umushoferi wari uyitwaye. Ikimara kuba ubutabazi bwahise butangira gukorwa. Yari impanuka ikomeye yasabye ubufatanye bw’inzego zitandukanye yaba Polisi, Ingabo, inzego z’ibanze n’abaturage kugira ngo abantu babashe gukurwa aho bari bari tubageza ahari imodoka zibatwara kwa muganga. Aho yabereye ni ahantu hasanzwe hagendwa, ni nabwo bwa mbere haberere impanuka imeze kuriya”.
Mu rwego rwo gutanga ubutabazi bwihuse, hiyambajwe imodoka zirimo zitandukanye zirimo ambulance, iza gisirikare n’izindi zijyana abakomeretse mu bitaro bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali birimo na CHUK kugirango bitabweho mu buryo bwihariye kandi bwihuse hirindwa ko hapfa umubare munini.
Leta y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse n’abakomerekeye muri iyi mpanuka. Itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugirango imiryango yabuze ababo ibone ibikenewe ndetse ngo hakaba hakomeje n’ibikorwa byo kwita ku bari mu bitaro. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, abagera kuri 20 nibo bari bamaze kumenyekana ko bapfuye.
