Ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi mu mujyi wa Lubumbashi, Intara ya Haut Katanga kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yakiriwe n’isinzi ry’abaturage biganjemo abayoboke b’ishyaka rye rya UDPS, bamwakiriza amagambo “Change la Constitution” bishatse kuvuga ngo “Hindura Itegeko Nshinga” maze nawe abizeza ko icyo yavuze ubwo aheruka i Kisangani akigikomeyeho n’ubwo ngo adashaka manda ya gatatu.
Uyu mutegetsi uri mu nkubiri yo gushaka guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabwiye aba baturage ati: “Ndagira ngo mbabwire ko icyo navugiye i Kisangani n’ubu ngisubiramo, itegeko nshinga rigomba guhinduka kandi mubyumve ntabwo nshaka indi manda nzakora izo amategeko anyemerera gusa ariko rigomba guhinduka”.
Yakomeje agira ati: “Ndifuza ko nzaba umuntu uzajya agenda mu gihigu mu cyubahiro cyanjye nk’umuntu wigeze kuyobora iki gihugu n’umuryango wanjye tutikandagira, dukora bizinesi (business) zacu hirya no hino nta mbogamizi. Ntabwo nshaka kuba impunzi mu gihe naba mvuye ku butegetsi kuberako hari ibyo ntumva neza”.
Perezida Tshisekedi yasoje avugako agiye gushyiraho itsinda ry’inzobere mu mategeko kugirango abegurire uyu mushinga maze bawunoze neza kugirango hazaboneke Itegeko Nshinga rinogeye abenegihugu bose mu buryo busobanutse kuko ngo irisanzwe ryashyizweho n’abanyamahanga.
Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ari mu nkubiri yo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika yitwaje ko ngo irisanzweho ryashyizweho n’abanyamahanga nk’uko yabivuze ubwo aherutse mu ruzinduko nk’uru mu mujyi wa Kisangani, ngo abanyekongo bakaba bataryibonamo nk’uko bikwiye.
Abanyekongo batandukanye barimo abatavugarumwe n’ubutegetsi, abihayimana gatolika ndetse n’abandi bakaba bakomeje kwamagana iki cyifuzo kuko ngo kigamije kugundira ubutegetsi, ibyo bemeza ko bishobora kuroha mu manga Igihugu cyabo gisanzwe kitorohewe kuko mu burasirazuba hakomeje intambara igamije kurengera abaturage biganjemo abavuga ikinyarwanda bakomeje kuvutswa uburenganzira bwabo bitwa abanyamahanga.

