Kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, Sena ya Kenya yanditse amateka ubwo yatoye kuvanaho Visi Perezida Rigathi Gachagua wari umaze iminsi agarukwaho cyane muri iki gihugu .
Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko abasenateri benshi bashyigikiye ibirego by’imyitwarire ikomeye yishe Itegeko Nshinga, by’umwihariko ingingo za 10, 27, 73, 75, na 129.
Izi ngingo zigaruka ku mahame remezo agenga imiyoborere, harimo ubunyangamugayo, ubutabera bungana ku bantu bose, no kubaha ubutegetsi.
Iki cyemezo cya Sena cyakurikiye igikorwa cyatangiye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho Gachagua yashinjwaga ibyaha birimo ruswa no gusuzugura ububasha bwa Perezida William Ruto.
Visi Perezida kandi yashinjwaga gutera inkunga imyigaragambyo yamaganaga ivugurura ry’imisoro ridakunzwe, byatumye mu gihugu haduka imvururu.
Mu matora yabaye muri Sena, abasenateri 53 bashyigikiye icyifuzo cyo kumukura ku mirimo, bashimangira ibyemezo by’akanama kabugenewe kagenzuye imyitwarire ya Gachagua.
Perezida ubu afite iminsi 14 yo gushyiraho undi visi perezida, icyemezo kizaba cy’ingenzi mu rugendo rw’ubuyobozi bwe.Iyi nkurikizi yakuyeho Visi Perezida igaragaza akamaro ko kubazwa inshingano mu nzego za Leta.
Ni isomo rikomeye ku bayobozi b’u Kenya no muri Afurika yose ku kuba imiyoborere idafite inenge ari ingenzi mu kubaka icyizere cy’abaturage mu nzego z’ubuyobozi.
Mu gihe Kenya ihanganye n’iri hinduka rikomeye mu buyobozi, iki gikorwa gitanga isomo rikomeye ku bihugu bihana imbibi nabyo, birimo n’u Rwanda, ku bijyanye no gushyira imbere guca ruswa no kwizerwa mu nzego zo hejuru za Leta.