Ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC yanganyije na Pyramids FC yo muri Egiputa (Egypt) cyangwa se Misiri igitego 1-1 mu mukino ubanza w’Ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League waberaga kuri Stade Amahoro i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ni umukino witabiriwe n’abafana benshi cyane cyane aba APR FC kuko bari bahize kuwutsinda ariko ntibyabagendekera uko babyifuzaga. Ku ruhande rwa Pyramids, bari bitabaje abafana basanzwe bafana Rayon Sports bivugwa ko banishyuwe kugirango bongere umurindi kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yanganyirije iwayo irasabwa kuzatsindira cyangwa ikanganyiriza ibirenze igitego 1-1 mu Misiri (Egypt) kugira ngo ibashe gukomeza mu matsinda y’iri rushanwa nyafurika.
Kunganya ubusa ku busa mukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 21 Nzeri 2024 mu Misiri ntacyo byafasha APR FC kuko igitego cy’i Kigali cy’Ikipe ya Pyramids FC, kibarwa nka bibiri; ibyongera igitutu kuri APR FC yari ifite inyota yo kuba yajya mu cyiciro cyisumbuyeho.


