Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Fatman Scoop, wakunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ye yasohoye mu 2003 yitwa Be Faithful, ubwo yari ku rubyiniro aririmba mu gitaramo cyaberaga muri Connecticut, yaguye igihumure, birangira atongeye guhaguruka kuko yahise yitaba Rurema.
Mu butumwa umuryango we wanyujije ku rukuta rwa Instagram, wemeje iby’urupfu rwe uvuga ko Isi yose muri rusange ihombye umuhanzi nyamuhanzi kandi ukomeye cyane.
Umuryango wasohoye itangazo ugira uti: “Ijoro ryakeye, Isi yabuze umunyamutima mwiza. FatMan Scoop ntabwo yari umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi wenyine, ibirenze ibyo yari umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti.”
“Yatumaga duhorana akanyamuneza mu buzima bwacu, yari isoko yo gufasha, imbaraga zidahungabana ndetse n’umwete. FatMan Scoop yari azwi ku Isi nk’umuntu ufite ijwi rikundwa na benshi”.
Ubwo Scoop yari ari ku rubyinuro yabaye nk’uzungereye arangije ajya inyuma y’uwavangaga imiziki (DJ) abantu babona yituye hasi, nyuma ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko yamaze gushiramo umwuka. (Igihe)