Amizero
Ahabanza Amakuru Kwamamaza Politike

Tora Mukandayisenga Delphine ‘tuzamukire ku byagezweho dukore ibirenze’.

Mukandayisenga Delphine umwe mu bagore biyamamariza mu ntara y’Amajyaruguru kujya mu nteko ishinga amategeko ku myanya 30% y’abagore, avuga ko cyo kimwe na bagenzi be, natorwa azaharanira icyazamura umuturage, akemeza ko gusigasira ibyagezweho ari yo ntego ariko ngo agakora ubuvugizi kugirango byongerwe; “Tuzamukire ku byagezweho dukore ibirenze”.

Agaruka ku cyatumye ahaguruka akemera kwiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, yagize ati: “Ni uko nkunda Igihugu cyanjye (Rwanda), nkaba numva ngomba kugaragaza umusanzu wanjye mu kuvugira abaturage, gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma no gutora amategeko abereye abenegihugu ari bo nshaka guhagararira nkababera intumwa nziza. Nshaka ko tuzamukira ku byagezweho tugakora ibirenze”.

Amwe mu mateka ya Mukandayisenga Delphine wiyamamariza umwanya w’ubudepite muri 30% y’abagore.

Mukandayisenga Delphine yavutse mu 1989 mu karere ka Burera, Umurenge wa Rwerere, ashakira mu murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, arubatse akaba afite umugabo umwe n’abana babiri. Mu cyivugo cye agira ati: “Ndi mutima w’urugo, ndi nyampinga, ndi umugore ubereye u Rwanda sinzatesha agaciro uwakansubije”.

Yize icungamutungo muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ahakura impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (Master’s Degree) akaba ari umucungamutungo mu mushinga uterwa inkunga na Compassion International. Mu kuvuganira abaturage, asanzwe ari umujyanama mu nama njyanama y’Akarere ka Burera. Iyo muganira akunda kwitsa agira ati: “Ndi umugore ushoboye kandi ushobotse kuko ubu mfite na Kampani (Company) inyinjiriza, bitandukanye na cyera aho umugore yari uwo mu gikari, ubu natwe tukaba twinjiza tukazamura ingo zacu, abagabo bacu nabo bakabyungukiramo kuko batavunika bonyine”.

Mu bikorwa yakoreye abaturage bagenzi be, mu mwaka wa 2021 yubakiye umuturage utishoboye wo mu murenge wa Butaro inzu nziza kuva mu gusiza, ikibanza kugeza inzu irangiye (finissage), amugabira inka nziza izajya imukamirwa, imuha n’ifumbire ubu umuturage abayeho neza rwose. Kuva muri 2017, mu karere ka Burera, amaze gusakarira inzu abatishoboye barenga batanu abaha amabati, ubu batuye neza. Kuva kandi muri 2016, amaze gutangira abatishoboye bo mu karere ka Burera barenga 300 ubwisungane mu kwivuza harimo n’umuryango wo mu karere ka Musanze.

Ku munsi mukuru wo kwibohora (Liberation Day) muri 2021, yifatanyije n’abaturage batuye mu mudugudu wa Rusheshe i Masaka muri Kicukiro mu mujyi wa Kigali abashyikiriza amafaranga agera kuri miliyoni (1,000,000Frw) yo kwifashisha biteza imbere, kuri ubu akaba yifatanya n’ababyeyi babiri bo muri uyu mudugugu kwishyurira abana amafaranga y’ishuri (minerval) abongereraho ibihumbi ijana (100,000Frw) buri gihembwe.

Muri uyu mwaka wa 2024, yagize uruhare mu guca igwingira mu bana bato akaba yaraguriye inkoko nziza abana 24 babaruwe bari mu mirire mibi bo mu murenge wa Butaro ubu bameze neza, akaba akomeje gukora ibikorwa bitandukanye by’urukundo yegera abaturage agamije kurushaho kubaremamo icyizere cy’ubuzima, ibi akaba ari nabyo bimukururira kumva yakomereza mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda kugirango azarusheho gufatanya n’abandi badepite umuturage akomeze abe ku isonga, tuzamukire ku byo abatubanjirije bakoze dukore ibirenze.

Gutora Mukandayisenga Delphine ni ukureba umubare 28.

Related posts

Imirwano ikaze hagati ya FARDC na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo.

N. FLAVIEN

Perezida Museveni yagereranyije uruhare rwa Joseph Kabila na Tshisekedi ku mutekano wa Uganda.

N. FLAVIEN

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777