Abaturage bagera kuri 25 bo mu kagari ka Kigusa, Umurenge wa Nyarubaka, Akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo batunguwe no kubyuka bakabona inkangu idasanzwe yabatwariye ubutaka n’imyaka kandi nta mvura yaguye.
Ibi bishobora gufatwa nk’amayobera byabereye mu mudugudu wa Rugarama uherereye mu kagari ka Rugarama mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2024.
Abaturage bavuga ko batunguwe cyane n’uburyo babonaga imirima yabo n’imyaka biri gutwarwa n’inkangu kandi nta mvura iri kugwa.
Hari uwagize ati: “Ni ibintu byadutunguye kuko twabyutse tubona gusa imirima iri kugenda, icyadutangaje ni uko nta mvura yagwaga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka, Mbonigaba Mpozenzi Providence, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko batazi icyateye iyi nkangu.
Yagize ati: “Ntabwo tuzi icyabiteye kuko imvura yaherukaga ku cyumweru keretse wenda abize iby’ubutaka nibo bashobora kubivumbura, gusa ikigaragara ni uko munsi hacitsemo amazi ndetse ashobora kuba yararushije ubwinshi ubwo butaka akabumanura kuko nta mvura yaguye kandi byagaragaraga nk’ibikoma kubera ko amazi yari yivanze n’itaka”.
Yongeyeho ko iyi nkangu yatwaye imyaka myinshi iri nko kuri hegitari eshatu.
Nyuma y’uko iyi nkangu itwaye imyaka y’abaturage n’ubutaka bahingagaho, imiryango itatu yegereye aho ibi byabereye yo yahise yimuka ijya kuba mu baturanyi bayo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), kibinyujije ku rubuga rwa X cyatangaje ko inkangu yabayeho ari ibintu bisanzwe mu gihe ubutaka busanzwe bwarasomye amazi menshi.
RWB yakomeje ivuga ko “Iyi ni inkangu iba aho amazi yabaye menshi mu butaka. Ni ibintu bibaho iyo ubutaka bwari busanzwe bwarasomye busunitswe n’imbaraga z’amazi ari hagati y’urutare na bwa butaka. Abakozi bacu bari gukora isesengura ryimbitse kugira ngo banatange inama z’icyakorwa.”