Amazi y’Imvura nyinshi yaraye igwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze cyane cyane ibyegereye ishyamba ry’ibirunga yahitanye umwana w’imyaka 15, yangiza inzu 11, yica inyamaswa yo muri Parike, yangiza n’imyaka y’abaturage.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023 rishyira kuwa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, aho imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze ndetse n’ahandi.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, bwana Ramuli Janvier, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere abereye umuyobozi cyane cyane ahegereye ishyamba ry’ibirunga.
Yavuze ko umwana w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ariwe wahitanywe n’iyi mvura akubiswe n’inkuba ndetse ngo hari n’imbogo yapfuye yagaragaye mu murenge wa Muhoza yazanywe n’ayo mazi yaturukaga mu birunga.
Yagize ati: “Amakuru tumaze kumenya ni uko hari umwana wakubiswe n’inkuba w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ndetse no mu Murenge wa Muhoza ahanyura ya myuzi habonetse ishashi y’imbogo yamanukanywe n’ayo mazi”.
Yakomeje avuga ko hari inzu 11 zo mu Murenge wa Gacaca zinjiwemo n’amazi ndetse imwe muri zo yamaze kugwa hasi ikaba yasenyutse.
Ati: “Hari n’imyaka y’ibishyimbo bishinze mu mazi ariko byari byeze ku buryo byo bazabisarura kuko bahinga bimwe by’imishingiriro”.
Yongeyeho ko hirya no hino mu Karere ayoboye hakomeje gukusanywa amakuru y’ibyaba byangijwe n’iyi mvura byose kugirango barebe icyo bakora nibiba ngombwa biyambaze inzego zibakuriye.


