Abayobozi bo mu gace ka Crimea kometswe k’u Burusiya kavuye kuri Ukraine, batangaje ko igisirikare cyaburijemo igitero cya za ndege zitagira abapilote (drones) icyenda binyuze mu kuzihanura cyangwa kuziyobya.
Imwe muri izo ndege zitagira abapilote ngo yashwanyutse imena ibirahuri by’inzu nyinshi z’abaturage, mu gace ka Dokuchayevo.
Umuyobozi wa Crimea, Sergey Aksyonov, kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023 yatangaje ko icyo gitero cya drones cyagabwe mu ijoro. Ni indege nto zigenda zitarimo umuntu, ziba zikozwe nka missile ku buryo iyo igonze intego yatumwe ihita iturika.
Yagize ati: “Muri iri joro ndetse no mu gitondo zagaragaye mu kirere cya Crimea: esheshatu zahanuwe n’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere naho eshatu zirayobywa, zihatirwa kugwa hasi bigizwemo uruhare n’intwaro zifashisha ikoranabuhanga. Drone imwe yashwanyukiye mu gace ka Dokuchayevo. Nta muntu wakomeretse. Amadirishya yamenaguritse ku nzu nyinshi”.
Agace ka Dokuchayevo gaherereye muri kilometero 40 uvuye mu murwa mukuru wa Crimea, Simferopol.
Iki gitero kiburijwemo nyuma y’ikindi cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Kamena. Icyo gihe nabwo drones eshanu zararashwe, naho enye zirayobywa.
Drone imwe yaje kugwa hasi mu gace ka Dzhankoi, imena ibirahuri by’inzu eshatu z’abantu ku giti cyabo n’imodoka imwe.
Ni kimwe mu bikorwa byinshi bikomeje kwibasira u Burusiya, kuva bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Muri iki gihe Ukraine ivuga ko ikomeje urugamba rwo kwisubiza uduce yambuwe tungana hafi na 20% by’ubuso bw’Igihugu.
