Umushumba wa Canterbury mu Bwongereza akaba ari na we Musenyeri Mukuru mu Itorero ry’Abangilikani (Anglican Church) ku Isi, Justin Welby, yihanangirije Itorero rya Uganda (Uganda Anglican Church) arisaba kutazemera kugendera ku itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina riherutse kwemezwa na Leta y’iki Gihugu.
Musenyeri Welby yahamije ko nta gisobanuro abayoboke b’Itorero Angilikani babona cyerekana ko guhana ubutinganyi no guheza ababukora bikurikije inyigisho z’Iyobokamana rya gikirisitu n’ijambo ry’Imana bigisha.
Itegeko ryasinywe muri Uganda muri Gicurasi 2023, riteganya ko abantu bafatiwe mu bikorwa by’ubutinganyi bahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe iyo bikozwe hakavamo kwanduzanya indwara zidakira nk’agakoko gatera SIDA bihanishwa igihano cy’urupfu.
Justin Welby yatangaje ko yandikiye ibaruwa ya gishumba Stephen Kaziimba uhagarariye Itorero Angilikani muri Uganda, amugaragariza agahinda atewe n’umurongo ryafashe wo gushyigikira itegeko rihana ryihanukiriye abaryamana bahuje ibitsina.
Itangazo yasohoye rigira riti: “Nta bisobanuro Intara iyo ari yo yose y’Itorero Angilikani yabona itanga ishyigikira itegeko nk’iryo. Ntibiri mu mabwiriza agenga Itorero ryacu, ntibiri mu nyigisho zacu, ntibiri no mu Ijambo ry’Imana dusangiye”.
Igitangazamakuru cy’Abongereza, BBC, Ishami ry’ikirundi n’ikinyarwanda, ryanditse ko uyu Musenyeri Kiziimba aherutse gutangaza ko yishimiye itorwa ry’iri tegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina.
Yavuze ko ubutinganyi muri Uganda bwari buri kwimakazwa “n’abanyamahanga biyita impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu” kandi bihabanye n’iyobokamana n’imico y’abaturage ba Uganda.
Abagera kuri 36% by’abaturage bose ba Uganda ni abayoboke b’Itorero Anglican muri iki Gihugu ndetse usanga ibikorwa byinshi bisa nk’ibibashingiraho kuko ari Itorero rifite ijambo ku butaka bwa Uganda iyobowe na Yoweli Kaguta Museveni udakozwa iby’abatinganyi.
