Amizero
Ahabanza Amakuru Kwibuka Politike Ubuzima

Musanze: Basabwe kutagoreka amateka mu guhashya indwara y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abaturage bo mu Karere ka Musanze by’umwihariko abibumbiye mu rugaga rw’abikorera, PSF basabwe kuvuga batagoreka amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kugira ngo bahashye burundu indwara y’ingengabitekerezo yayo aho ikigaragara hose.

Ni umukoro bahawe kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyateguwe n’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Musanze, bafatanyije n’ubuyobozi bw’aka Karere.

Nyirandegeya Candide ni umwe mu bikorera. Avuga ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugero rufatika rukwiye kubatera imbaraga zo kurwanya byimazeyo ingengabitekerezo yayo, ubundi ubushobozi bifitemo bakabukoresha bubaka Igihugu kibereye abanyarwanda batavangura bashimangira gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’.

Yagize ati: “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umugambi mubisha wateguwe igihe kirekire unashyirwa mu bikorwa, abikorera babuze ubumuntu babigizemo uruhare rufatika, ni amateka ashaririye ariko ni ayacu, kuyavuga uko ari ni byo bizadutera imbaraga zo kwiyubakira Igihugu kizira amacakubiri cyubakiye kuri Ndi umunyarwanda”.

Uhagarariye Urugaga rw’abikorera, PSF mu Ntara y’Amajyaruguru wungirije, Karegeya Appolinaire, yashimye cyane umusanzu w’abikorera mu Karere ka Musanze bagira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gutera inkunga abarokotse batishoboye, abasaba ko ibyo bakora bikwiye kuba urumuri rumurikira bose mu kubaka Igihugu kizira amacakubiri.

Yagize ati: “Ndashima cyane abikorera bo mu Karere ka Musanze uruhare rukomeye bagira mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo rero ibikorwa byanyu aho mukorera bikwiye kuba urumuri rumurikira bose tukiyubakira Igihugu dusigasira ibyagezweho, dukumira ingengabitekerezo ya Jenoside tuvuga amateka yayo tutayagoreka kuko nibwo abayipfobya bazabura aho bamenera”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yasabye abikorera kwigira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze imbaraga n’ubushobozi bafite bakabikoresha bazirikana igihango bafitanye n’inkotanyi zabohoye Igihugu, bubaka ubumwe bw’abanyarwanda buzira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati: “Uyu ni umwanya nk’abikorera mukwiye gusubiza amaso inyuma mukareba uruhare abikorera bagize n’inkunga bateye Jenoside yakorewe Abatusi mu 1994, hanyuma tugasigasira igihango dufitanye n’inkotanyi zabohoye Igihugu, tuzirikane kuba umwe twime umwanya abakirwanya ibyo tugezeho, uwari utangiye kwinjirwa n’iyo ngengabitekerezo nawe abure aho amenera”.

Muri uyu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Karere ka Musanze, wateguwe n’Urugaga rw’abikorera muri aka Karere, hakozwemo ibikorwa byo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, birimo gutanga inzu imwe, inka 15, ibyo kurya byiganjemo umuceri, kawunga, ibishyimbo, isukari ndetse n’amavuta yo guteka.

Inka zatanzwe
Kwibuka byabanjirijwe n’urugendo ruva kuri GOICO kugera ku rwibutso rwa Musanze.

Madame Axelle Kamanzi, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Bwana Habiyambere John uyobora PSF Musanze ashyira indabo aharuhukiye inzirakarengane z’abatutsi.
Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka.

Yanditswe na N. Janvière/WWW.AMIZERO.RW/Musanze.

Related posts

U Rwanda rwifatanije n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata

N. FLAVIEN

Kiyovu Sport yanyagiye Rayon Sport, abafana basaba Komite kwegura[VIDEO]

N. FLAVIEN

Brig Gen Sekamana Jean Damascène wari umuyobozi wa FERWAFA yeguye.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777