Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yagize Lt Col Simon Kabera, Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), icyemezo gihita gishyirwa mu bikorwa ako kanya nk’uko bigaragara ku itangazo.
Lt Col Simon Kabera asanzwe ari umuramyi ukunzwe cyane mu Itorero ADEPR, aho yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa “Mfashe inanga”, “Munsi yawo”, “Golgotha” n’izindi nyinshi ku buryo mu bihe bitandukanye yakoresheje ibitaramo bikomeye mu Rwanda ndetse no mu mahanga bikitabirwa ku rugero rwo hejuru.
Bamwe mu bizera bo muri ADEPR no mu yandi madini akunze gusengeramo ntibari bazi ko uyu Simon Kabera ari umusirikare, ndetse na bamwe mu bari babizi ntibari bazi ko ageze ku ipeti nk’iri rya “Lieutenant Colonel”, ibintu byatumye bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga bashima Imana bavuga ko “Simon Kabera” ari umurokore wicisha bugufi kuko ngo usanzwe utamuzi utapfa kumenya ko ageze ku mapeti nk’ayo yose, bakemeza ko ari ukubera umwuka w’Imana umurimo umurinda ubwibone no kwishyira hejuru.
Lt Col Simon Kabera wagizwe Umuvugizi wungirije w’Igisirikare cy’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 08 Kamena 2023 nk’uko bigaragara mu itangazo rya RDF, yungirije Brig Gen Ronald Rwivanga usanzwe ari Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.
Uyu munyabigwi, umuramyi, inkotanyi cyane, benshi badatinya no kwita “Man of God”, Lt Col Simon Kabera, yavutse mu 1973 avukira ahitwa i Lugazi mu Gihugu cy’abaturanyi cya Uganda bitewe na politiki mbi ya Parmehutu y’itoteza ryakorerwaga Abatutsi, avuka ku babyeyi b’abanyarwanda bahunze 1962 bakomoka mu gace k’Amayaga mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, akomeje gukora amavugurura mu buyobozi bw’ingabo z’Igihugu, akaba aherutse gushyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo, Lt Gen Mubarakh Muganga asimbuye Gen Jean Bosco Kazura, anashyiraho Minisitiri w’Ingabo mushya, Juvenal Marizamunda wasimbuye Maj Gen Albert Murasira, izi mpinduka zikaba zarageze no mu nzego z’ubutasi.

