Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimye bikomeye General Muhoozi Kaineruga wizihizaga isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko, aho Perezida Kagame yongeye kugaruka ku bikorwa by’ubudashyikirwa uyu muhungu wa Perezida Museveni yakoze hagati y’u Rwanda na Uganda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ibigwi uyu mujenerali uri mu bakomeye cyane mu gisirikare cya Uganda, UPDF akaba yujuje imyaka 49 kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023, isabukuru yahisemo kwizihiriza mu Rwanda nk’uko yari amaze iminsi abitangaza ku rukuta rwe rwa Twitter kuko ngo azakorera ibirori by’isabukuru ye kwa se wabo (Uncle) we akunda cyane(Perezida Paul Kagame).
Mu birori by’iyi sabukuru, Perezida Paul Kagame yavuze ko ashimira cyane General Muhoozi Kainerugaba kuba yarabaye ikiraro gihuza Ibihugu bya Uganda n’u Rwanda nyuma y’igihe kirerekire umubano w’Ibihugu byombi warazambye.
Perezida Paul Kagame ashimira General Muhoozi yagize ati: “Turabona amahoro hagati y’Ibihugu byombi. Nibyo mushobora kugira amahoro ariko mutari inshuti, ariko kuri ubu ndatekereza ko dufite byose, turi inshuti kandi tunafite n’amahoro. Ndagushimiye General Muhoozi ku bw’uruhare rwawe muri ibi no kugira ubushake bwo kuba ikiraro gihuza impande zombi”.
Perezida Kagame akimara kumuvuga ibigwi, General Muhoozi nawe yavuze ko ari inshuti ikomeye ya Perezida Kagame ndetse ko bishimangirwa n’inka yamugabiye. Ati: “Ikimenyetso cy’ubushuti ni inka Perezida Kagame yampaye, kandi nabifashe nk’ibintu bikomeye cyane. Ndashaka kukubwira Nyakubahwa ko inka wampaye zimeze neza kandi zororotse. Wampaye inka 10 ariko ubu zabaye 17 zaturutse kuri izo wampaye. Mpereye kuri ibyo mu by’ukuri twabaye inshuti”.
General Muhoozi Kanerugaba afatwa nk’umuntu wagize uruhare rukomeye mu gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda nyuma y’igihe wari umaze urimo agatotsi, wongera kuzahuka kuri ubu ukaba umeze neza.
Igihugu cya Uganda cyashinjaga u Rwanda kuvogera no guhungabanya umutakano ku butaka bwacyo binyuze mu bikorwa by’ubutasi u Rwanda rwakoreraga muri icyo Gihugu.
Ku rundi ruhande, u Rwanda narwo rwashinjaga Uganda gukorana no gutera Inkunga imitwe irurwanya nka RNC ya Kayumba Nyamwasa uhora arota guhungabanya umutekano w’urwamukamiye rukanamugira uwo ari we uyu munsi.
General Muhoozi Kainerugaba ni umwe mu basirikare bakuru b’inyenyeri enye (Full General) bageze kuri iri peti bakiri bato. Nyuma yo kuva ku mwanya w’umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, yahawe umwanya wo kuba umujyanama wa Se mu bikorwa bya gisirikare bidasanzwe.
