Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 11 Werurwe 2023, Abepiskopi bo mu Rwanda baturiye hamwe n’abanyarwanda batuye i Roma Igitambo cya Misa gisoza urugendo rw’ubutumwa, “Visita ad limina apostolorum”, bari bamazemo icyumweru.
Muri iki Gitambo cya Misa cyaturiwe muri Kiliziya nkuru yitiriwe Pawulo Intumwa (Basilique Saint-Paul-hors-les-murs), aba Bepisikopi baboneyeho gutanga ishusho y’uko uru rugendo rwagenze n’ibyo baganiriye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Nyirubutungane Papa Fransisiko.
Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, yabwiye abari mu misa ko Nyirubutungane Papa Fransisiko yishimiye iyogezabutumwa rikorwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’uko Kiliziya ikomeje kugira uruhare mu isanamitima no kubaka ubumwe mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ejo kuwa Gatanu tariki 10 Werurwe 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yakiriye kandi aganira n’Abepisikopi bose bo mu Rwanda bari mu rugendo rwita “Visita ad limina apostolorum”.


