Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Perezida Tshisekedi yatakambiye uwa Comoros ngo arebe ko yamufasha kurwanya M23.

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo yatakambiye mugenzi we w’ibirwa bya Comoros amusaba ubufasha bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’Igihugu aho M23 ikomeje kwigarurira uduce umunsi ku munsi.

Ubwo yageraga mu Birwa bya Comoros kuri uyu wa Kane tariki 09 Gashyantare 2023, Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakiriwe i Moroni, Umurwa mukuru w’Ibirwa bya Comoros, na mugenzi we Azali Assoumani, amumenyesha ko akeneye uruhare rwe kugira ngo Igihugu cye cyongere kigire amahoro asesuye.

Si aha muri Comoros gusa kuko bimaze kumenyerwa ko aho uyu munyacyubahiro wa mbere muri DR Congo ageze hose iyo afashe ijambo ahita azamura ijwi akamagana intambara avuga ko yatewe n’Igihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda, bitwikiriye umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Perezida Félix Tshisekedi yasabye uruhare rwa mugenzi we Azali Assoumani, Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’Igihugu ayoboye cya DR Congo.

Yagize ati: “Aho nagiye hose, naganiriye ku Gihugu cyanjye, ku bw’iyi ntambara y’ubunyamaswa twashoweho n’u Rwanda rwihishe mu mutwe w’inyeshyamba wa M23 bagambiriye gusahura umutungo kamere w’Igihugu cyacu ndetse no kwigarurira ibice bimwe na bimwe byegereye u Rwanda bakabyiyomekaho”.

Twakomeje kwamagana u Rwanda turwereka ko twe dushaka amahoro ariko rugakomeza kudushotora, rukoreheje izo nyeshyamba, ruturasira abasirikare rubeshyako bari k’ubutaka bw’u Rwanda, ruturasirara indenge rubeshya ko yavogereye ikirere cyarwo n’ibindi byinshi tugenda twirengagiza ariko rugakomeza kutubuza umutekano.

Yongeye ati: “Ni yo mpamvu ubu turi kwiyambaza Ibihugu by’inshuti, amahanga n’iby’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ndetse namwe murimo kugira ngo mudufashe kugarura amahoro yabuze mu Gihugu cyacu”.

Si rimwe, si kabiri Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda ko ari rwo rwihisha muri M23, kuri ubu akaba yagaragaje ko ahari abagabo hadapfa abandi, akaba ari yo mpamvu ari kuzenguruka atakambira umuhisi n’umugenzi abinginga ngo bamutabare kuko yatewe n’u Rwanda nk’uko aho ageze hose ari yo ntero n’inyikirizo.

Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ari kumwe na mugenzi we w’Ibirwa bya Comoros/Photo Internet.

Related posts

Ingabo za Angola zigiye koherezwa muri DR Congo guhangamura M23 yananiye benshi barimo na Wagner.

N. FLAVIEN

Nyirubutungane Papa Francis yiteguye gusura Korea ya Ruguru.

N. FLAVIEN

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yahagaritswe mu mukino wa Judo.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777