Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego Zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje igabanyuka ry’ibiciro mu Rwanda rishingiye ahanini ku igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli ku isoko mpuzamahanga.
Litiro ya Lisansi yashyizwe ku 1,544 Frw ivuye ku 1,580Frw, mu gihe Litiro ya Mazutu yashyizwe ku 1,562 Frw ivuye ku 1,587.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kane tariki 02 Gashyantare 2023.
RURA yaherukaga gutangaza ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli mu mpera za 2022, ubwo yatangazaga ko ibiciro biguma aho byari biri mbere y’icyo gihe.
