Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

DR Congo yirukanye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bwa EACRF.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yirukanye Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ziri mu butumwa bwo gushakira amahoro Uburasirazuba bw’icyo Gihugu, EACRF.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’Ingabo za Congo, Gen Maj Ekenge Bomusa Efomi Sylvain, rivuga ko kubera impamvu z’umutekano, hafashwe umwanzuro “wo gukura mu Gihugu Abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi Bukuru bw’Ingabo [za EAC] bufite icyicaro i Goma”.

Ni umwanzuro ufashwe nyuma y’iminsi mike abanyapolitiki bamwe n’abaturage muri DR Congo bakora imyigaragambyo yamagana izi ngabo, ku buryo hibazwa icyo bazishinja mu mezi make zihamaze.

Ku rundi ruhande, bavuga ko zananiwe kurasa M23, mu gihe atari zo nshingano z’ibanze zazijyanye, cyane ko zafashije mu gutuma uyu mutwe uva mu bice birimo Kibumba n’ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Ibyo bigatuma abasesenguzi bavuga ko DR Congo ishaka kwivana muri gahunda z’akarere zigamije gushaka amahoro muri icyo Gihugu, ahubwo igashyira imbere intambara kuri M23 n’u Rwanda rushinjwa kuyifasha, ariko rukagaragaza ko nta shingiro bifite.

Itangazo rikomeza rivuga ko aba basirikare b’u Rwanda bamaze kuva muri DR Congo ndetse ko nyuma y’uyu mwanzuro, u Rwanda rwahise ruhamagaza abasirikare barwo bari mu zindi gahunda z’akarere bakoreraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba basirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bw’Ingabo za EAC ziyobowe n’Umunyakenya, Gen Maj Jeff Nyagah. Zimaze amezi agera kuri atatu ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi ngabo zagiyeyo mu buryo bwemewe n’amategeko kuko n’ubwo u Rwanda rutari kimwe mu Bihugu bifitemo ingabo kubera ko DRC yabirwanyije, muri ubu butumwa bwa EAC, rwemerewe kugira ingabo mu buyobozi nk’umunyamuryango wese.

Ingabo ziri muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro zituruka mu Bihugu birimo Kenya, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Burundi. Zifite inshingano zo kumara amezi atandatu muri DR Congo.

Mu bikorwa bitandukanye ubuyobozi bukuru bw’izi ngabo za EAC bwakoraga, abasirikare b’u Rwanda babaga bahari. Urebye nko mu mafoto y’igihe izi ngabo zashyikirizwaga agace ka Rumangabo, hagaragaramo Abanyarwanda.

Usibye abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bwa EAC, hari n’abandi bari muri gahunda zitandukanye zigamije kugarura amahoro muri Congo. Urugero ni nk’Umuhuzabikorwa mu Biro bya Lieutenant-General Nassone João wo muri Angola uyobora Komisiyo ishinzwe Ubugenzuzi muri gahunda z’ubuhuza mu bibazo bya RDC.

Iyi komisiyo yashyizweho muri Nyakanga 2022 i Luanda muri Angola nyuma y’inama y’Inyabutatu yahuje u Rwanda, RDC na Angola, ishamikiye kuri gahunda z’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari, ICGLR.

Uyu mwanzuro wa Congo uje ukurikira ijambo Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo muri RDC ku wa Mbere, aho yongeye gushinja u Rwanda kubangamira Igihugu cye.

Col Nzenze Imani wa M23 hamwe n’abasirikare ba EACRF barimo n’abanyarwanda/Photo Internet.

Related posts

Igisirikare cy’Ubushinwa mu myitozo ihambaye mu rwego rwo kwihaniza Taiwan.

N. FLAVIEN

Perezida Raisi wa Iran yapfanye na benshi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga.

N. FLAVIEN

DR Congo yatangaje ko igiye kurasa bikomeye kuri M23.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777