Abaturage bo mu Murenge ya Rusasa mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru n’abo mu Murenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba bakoresha ‘Ikiraro cyo ku Cyangoga’, bamaze iminsi binubira ko ubuhahirane butameze neza kuko cyari cyarangiritse bakacyambuka bafite impungenge zo kugwa mu mazi.
Mu bibazo abaturage bagaragazaga, harimo ko imbaho zari zitambitse ku biti zagiye zibora (zisaza) zikagwa mu mazi, ibintu byatumye hasigara imyanya minini hagati y’ibiti ku buryo byashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe bambuka bajya muri Nyabihu cyangwa abo muri Nyabihu bajya muri Gakenke.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bwana Niyonsenga Aimée François, ubwo yabazwaga n’itangazamakuru ibijyanye n’iki kiraro, kuwa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, yasubije ko bagiye kubikurikirana vuba na bwangu. Yagize ati: “Iki kibazo tugiye kugikurikirana mu maguru mashya ku buryo mu gihe cya vuba abaturage bacu bazaba bambuka neza batikanga kugwa mu mazi”.

Nyuma y’izi mpungenge z’abaturage batinya ko bashobora kugwa mu mazi bitewe no kugendera ku migogo (ibiti) itagira imbaho, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke ngo bwakoze iyo bwabaga maze mu maguru mashya (bitarenze iminsi ibiri gusa) bushyiraho imbaho mu gihe hategereje ko gikorwa mu buryo burambye nk’uko twabihamirijwe na Vice Mayor Niyonsenga Aimée.
Iki Kiraro gihuza Umurenge wa Rusasa n’uwa Rugera, gikoreshwa n’abanyamaguru bajya guhaha mu masoko atandukanye harimo irya Kinkware, Vunga, Masha ndetse n’abajya mu yindi mirimo ibahuza nk’ubuhinzi n’ubworozi hakaniyongeraho n’imigenderanire isanzwe ihuza abaturage b’Intara zombi.
Ikiraro cyo ku Cyangoga gihuza Umurenge wa Rusasa n’uwa Rugera, ku ruhande rwa Gakenke giherereye mu Kagari ka Gataba , Umudugudu wa Kibaya, mu gihe ku ruhande rw’Umurenge wa Rugera muri Nyabihu, ucyambuka yinjirira hafi neza y’Ibiro by’Umurenge wa Rugera.
Iki kiraro kiri ku mugezi munini wa Mukungwa uva mu Karere ka Musanze ukiriha muri Nyabarongo ahitwa ku ‘Masangano’ urenze muri Vunga, cyaherukaga gukorwa mu mpera z’umwaka wa 2017, aho kugishyiraho ibiti n’imbaho byari byatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 437 (437,000Frw) nabwo gikozwe n’Akarere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru.
Hirya no hino, usanga ibiraro nk’ibi byo ku migezi minini bihuza Uturere cyangwa Intara ariko bitari ku mihanda minini bisa nk’ibyirengagizwa n’abo bireba, ugasanga uruhande rumwe nirwo rushyiramo imbaraga urundi rukabifata nk’ibitarureba nyamara hirengagijwe ko igikorwaremero nk’icyo kiba kireba impande zombi, kugisana bikaba nabyo bigomba gukorwa na bombi kandi mu maguru mashya hazirikanwa umuturage we shingiro ry’iterambere rirambye.

