Félix Tshisekedi Tshilombo, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabuze ku meza amwe na bagenzi be bayoboye Ibihugu by’Akarere ubwo bari mu biganiro baganira ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo abereye umuyobozi.
Ibi biganiro byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za America, ubwo aba Bakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bitabiriye inama ihuza umugabane wa Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho iki Gihugu cy’igihangage gishaka kongera kwisubiza icyubahiro cyatangiye kwamburwa n’u Burusiya ndetse n’u Bushinwa.
Iyi nama yahuje Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yayobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize EAC, Evariste Ndayishimiye akaba na Perezida w’u Burundi, yitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda na João Lourenço uyoboye ICGLR, akaba na Perezida wa Angola.
Iyi nama yari igamije “Kongera gusuzuma no gusangira ibitekerezo uburyo ibyaganiriweho i Luanda n’i Nairobi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DR Congo, byashyirwa mu bikorwa”.
Perezida Felix Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari na cyo Gihugu giheruka kwinjira vuba muri uyu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntiyagaragaye muri iyi nama kimwe na Salva Kiir wa Sudan y’Epfo bivugwa ko yaba ataritabiriye kubera uburwayi.
Hari abavuze ko kuba Perezida Tshisekedi atabonetse muri iyi nama ya bagenzi be biga ku kibazo cy’umutekano muke mu Gihugu cye, bishobora gufatwa nko kudaha agaciro ibyemezo bya Politiki biri gufatwa muri iyi minsi bigamije gukemura iki kibazo.
Bakomeza bavuga ko ikimuraje ishinga ari ugushaka uko akomeza gushinja u Rwanda gufasha M23, ndetse ngo akagerageza no kurusabira ibihano mu Bihugu bikomeye no ku rwego mpuzamahanga, mu gihe nyamara yirengagiza ibirego birega Ingabo ze, FARDC gukorana bya hafi na FDLR ndetse akaba ashinjwa kurebera imvugo zihembera urwango ku banyekongo bavuga ikinyarwanda ndetse ibikorwa by’urugomo bikomeje kubakorerwa bikaba biganisha kuri Jenoside.


