Umutwe wa M23 watangaje amakuru mpamo ku bwicanyi bwabereye i Kishishe muri Teritwari ya Rutshuru, Kivu y’Amajyaruguru, aho Raporo itaremezwa y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko M23 ari yo yishe abaturage 131, M23 ikaba yatangaje ko iriya ari ikinamico yateguwe na Leta ya DR Congo igamije guhindanya isura yabo ku rwego mpuzamahanga.
Mu kiganiro n’itangazamakuri ryo mu Gihugu ndetse n’iryo hanze, mu Mujyi wa Bunagana uri ku mupaka uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, Bertrand Bisimwa uyobora M23 nka Perezida wayo, yavuze ko raporo yakozwe ku bwicanyi bwa Kishishe ibikubiyemo ibinyoma, aboneraho kugaragaza uburyo yakozwe n’impamvu yayo.
Betrand Bisimwa yamaganye yivuye inyuma iyi raporo, agira ati: “Raporo yakozwe ishingiye ku bihuha no kugendera ku marira ya PARECO yashoye abasivili mu rugamba kandi bagombaga kuhagwa.”
Bertrand Bisimwa yatangaje ko aka gace ka Kishishe kari karabaye indiri n’ibikingi bya FDLR kuva 1994 ubwo bari bamaze gukora Jenoside mu Rwanda, kakaba karafashwe na M23 mu minsi ya vuba ishize, ibintu bitanejeje na mba Leta ya DR Congo na FDLR ubwayo.
Ati: “Byateye ikibazo ku bakoranaga na FDLR kubera ubusahuzi bahanyuzaga bagombaga gukoresha uko bashoboye bakadushyiraho icyasha kuko batashakaga kuhatakaza. Ni ikimwaro kuri bo ndetse no kuri Leta ya DR Congo”.
Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yavuze ko ibitero byivuganye abaturage bashyizwe ku mutwe wa M23 mu rwego rwo kuwihimuraho kuko mu kuhabohora wabakuye amata ku munwa, ahamya ko abapfuye bishwe na PARECO ifatanyije na FDLR.
Yagize ati: “PARECO na FDLR baje bambaye imyenda ya gisivili kugira ngo abari buraswe muri bo bitwe ko ari abasiviri bishwe n’ Umutwe wa M23”.
M23 ngo yagerageje kumenyesha MONUSCO ngo ize kureba iby’iki kibazo cya Kishishe ariko ngo iminsi irindwi yose yashize itaje kureba, ati: “Kuki MONUSCO twategereje iminsi 7, dufashe Kishishe igasohora iriya raporo iyo baza mbere baba baramenye ukuri”.
Bisimwa yakomeje agira ati: “Abayikoze ntabwo bageze Kishishe kuko iyo bahagera bari guhabwa ubuhamya butandukanye n’ibyo bahawe n’agatsiko k’abantu ba Rwindi”.
Yavuze ko MONUSCO ndetse n’abashakashatsi basabye M23 uburenganzira bwo kujya muri kariya gace ka Kishishe ariko ko batigeze bahagakandagiza ikirenge ahubwo bagahinira hafi bagakoresha ubuhamya bahawe n’abatuye mu gace ka Rwindi kari mu birometero 35 uvuye aha Kishishe habereye ubwicanyi.
