Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’amaguru ya Maroc ikoze amateka yo kuba Ikipe ya mbere yo ku Mugabane wa Afurika igeze muri 1/2 cy’Igikombe cy’Isi kuva cyatangira gukinirwa.
Aya mateka yiyanditse kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, ubwo Maroc yatsindaga igihangage Portugal ya Cristiano Ronaldo (CR7), igitego kimwe ku busa, maze amarira menshi agataha i Burayi.
Andi makipe ya Afurika yagerageje kugera kure muri mikino y’Igikombe cy’Isi ni: Cameroon yageze muri 1/4 mu 1990, Sénégal nayo yageze muri 1/4 mu 2002 na Ghana yageze muri 1/4 mu 2010.
Portugal ya Cristiano Ronaldo (CR7) ivuyemo muri 1/4 ikurikiye Brazil ya Neymar Jr nayo yavuyemo mu buryo bwatunguye benshi maze amarira menshi agataha muri Amerika y’Epfo.
Imikino y’Igikombe cy’Isi y’uyu mwaka iri kubera mu Gihugu cya Qatar ku Mugabane wa Aziya, Igihugu cyavuzweho byinshi mbere yo kwemererwa ndetse na nyuma, abakurikiranira hafi ibya Siporo bakaba baravuze ko byari ishyari ry’abifite nabo bashakaga kwakira iyi mikino ikuriye indi yose mu mupira w’amaguru.



1 comment
Africa hejuru
Uburayi bwemereko natwe tubishoboye