Kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Musabyimana Jean Claude, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye kuri uyu mwanya Gatabazi Jean Marie Vianney wari umaze umwaka n’amezi hafi 8 kuri uyu mwanya.
Izi mpinduka zatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022 rigaragaza ko ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Perezida wa Repubulika yagize bwana Jean Claude Musabyimana Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Jean Claude Musabyimana yavutse mu 1971, bivuze ko afite imyaka 51 y’amavuko, avukira mu cyahoze ari Perefegitura Ruhengeri, ubu ni mu Karere ka Burera, ari naho yigiye amashuri abanza yamuhesheje gukomereza mu yisumbuye.
Bwana Jean Claude Musabyimana, yarangije amashuri yisumbuye mu 1994 nyuma yo kuyigira mu cyahoze ari Ruhengeri na Byumba muri Groupe Scolaire de la Salle kuri ubu iri mu Karere ka Gicumbi, Intara y’Amajyaruguru.
Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) aho yagiye kuri uyu mwanya mu mwaka wa 2018.
Izindi nshingano Jean Claude Musabyimana yakoze muri Guverinoma:
• 2017 -2018: Mbere y’uko aba Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, yari umunyamabanga muri Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba (MINILAF).
• 2016-2017: Yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
• 2015-2016: Yari Umuyobozi (Meya) w’Akarere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
• 2014-2015: yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.
Mbere y’aho yabaye umuyobozi ku myanya itandukanye muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi.
Jean Claude Musabyimana yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ikoreshwa ry’amazi mu buhinzi (Master’s degree in Agriculture Hydrology) ayikuye muri Kaminuza ya Gembloux mu Bubiligi yigisha ibijyanye na Siyansi ndetse n’ibinyabuzima (University of Agronomic Sciences and Biological Engineering in Gembloux, Belgium).
Yabonye kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhinzi (Agriculture Sciences) ayikuye mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda.
Jean Claude Musabyimana agiye kuri uyu mwanya asimbuye Honorable Gatabazi Jean Marie Vianney wari uwumazeho umwaka n’amezi hafi 8, nawe akaba yari yasimbuye Shyaka Anastase.


1 comment
Yanigishije muri UR /ISAE Busogo muri soil.Bityo mushake CV ye neza mwere kuyicamo ibice.Murakoze