Nyuma ya Padiri Sebahire Emmanuel witabye Imana ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022 akaba ari bushyingurwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, indi nkuru nshamugogo ni uko Padiri Sindarihora Antoine Mucyo nawe yitabye Umuremyi.
Padiri Sindarihora Antoine bakunze kwita Mucyo ni uwo muri Diyosezi ya Cyangugu, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 akaba yazize uburwayi.
Amakuru atugeraho yemezako Padiri Antoine yari arwariye mu bitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba aho yakurikiranwaga n’abaganga ngo barebe ko basigasira amagara ye, bikaba byarangiye Umuremyi yisubije ibye. Nyagasani amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro.
Padiri Sebahire Emmanuel yari amaze imyaka 11 ahawe isakaramentu ry’ubusaseridoti, yari padiri mukuru wa Paruwasi Shyorongi muri Arikidiyosezi ya Kigali, yari ashinzwe kandi roho z’abarejiyo mu Rwanda, nawe akaba yarazize uburwayi bw’umutima aho yavurirwaga.

