Nyuma yo gufata batarwanye umupaka wa Kitagoma uhuza DRC na Uganda, ingabo za M23 zahamagariye abaturage bahunze imirwano guhunguka kuko ubu ngo amahoro ari yose.
Izi mpunzi zahunze intambara ikomeje guca imbintu hagati y’ingabo za Leta, FARDC na M23, zirasabwa kugaruka mu byabo kuko FARDC na FDLR bababuzaga amahoro batazongera guhirahira bahagaruka ukundi.
Iyi niyo nama ya mbere M23 ikoranye n’abaturage nyuma yo gufata, umupaka wa Kitagoma, nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama yabaye mu ma saa cyenda (15h00) kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, M23 ikaba yongeye guhumuriza abaturage ndetse inasaba abahunze gusubira mu byabo kuko bahari kandi bazabarindira umutekano.
Umupaka wa Kitagoma n umwe mu mipaka yifashishwaga na DR Congo nyuma y’aho Bunagana yigaruriwe na M23 mu mezi ane ashize. Kuba nawo ufashwe n’uyu mutwe, bikaba bikomeje gushyira igitutu ku butegetsi bwa DR Congo