Kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Ukwakira 2022 u Rwanda rwizihije Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, abo mu Karere ka Rubavu bakaba bavuga imyato Leta itarabatereranye mu busaza bagezemo igakomeza kubaba hafi.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, muri uyu mwaka wahawe insanganyamatsiko igira iti: ‘Abageze mu zabukuru isoôko tuvomaho’. Ku rwego rw’Akarere ka Rubavu wizihirijwe mu Murenge wa Kanama nk’umwe mu Mirenge 12 igize aka Karere.
Bamwe muri aba bakecuru n’abasaza bari buje akanyamuneza baganiriye na WWW.AMIZERO.RW bavuze ko bashimira Igihugu cyiza barimo. Uzabakiriho Jonathan wimyaka 76 wo mu Murenge wa Rugerero ati: ’’Ndumva nezerewe cyane. Kera ntibyabagaho kubona abayobozi batwegera gutya tukishimana, ibi ni ibishimangira ko turi mu Gihugu kiza kandi turashima abayobozi bacu badutekerezaho umunsi ku wundi”.
Uyu musaza ntanyuranya n’umukecuru witwa Zaninka Beatrice w’imyaka 69 wo mu Murenge wa Kanama uvuga ko uko bitaweho bibongerera ikizere kandi nabo bakomeje inzira y’iterambere. Ati: ’’Kuba twegerwa gutya bitwongerera ikizere cyo kuramba kuko twumva ko ahazaza hagihari dore ko twitaweho kandi iyo tuvuze twumvwa”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse yashimye aba bageze mu zabukuru uko nabo bumva kandi bakisanga muri gahunda za Leta ahamya ko batazabatererana. Ati: ’’Mukomeje kwitabira gahunda za Leta uko zagenwe zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwizigama muri Ejo Heza ndetse mwarikingije kandi murakomeje ngo duhashye icyorezo cya Covid-19, ndabibashimiye kandi nk’ubuyobozi bw’Akarere tuzakomeza kubaba hafi”.
Meya Kambogo kandi yasabye aba bageze mu zabukuru kurushaho kwegera abakiri bato bakabasangiza ku mateka, umuco no gukomeza kwimakaza indangagaciro zibumbatiye amateka y’u Rwanda kuko ngo ari ipfundo rizabafasha kubaka u Rwanda rutajegajega.
Hagendewe ku bikubiye mu cyegeranyo cy’imibereho y’abatuye Isi (World population prospects, 2019 revision), imibare igaragaza ko umuntu umwe mu bantu 11, ni ukuvuga 9% by’abatuye Isi, babarirwa hejuru y’imyaka 65. Iyi mibare igaragaza ko mu 2050, umuntu umwe muri batandatu, ni ukuvuga 16% by’abazaba batuye Isi bazaba bari hejuru y’iyo myaka.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bo mu Karere ka Rubavu batishoboye bahawe kawunga, isafuriya imwe kuri buri wese muri bo n’amavuta yo kwisiga. Uyu munsi ngarukamwaka ku rwego rw’Igihugu wizihirijwe mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe.



Yanditswe na Yves Mukundente / Amizero.rw