Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Tshisekedi yasabye abanyecongo baba mu Bubiligi kumutera inkunga yo guhangana n’u Rwanda.

Mu biganiro yagiranye n’abanyecongo baba mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo yabasabye ko bamufasha gushaka uburyo buhamye yahangana n’u Rwanda.

Mu nama yabaye ku wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, mu gace ka Benelux, mu murwa mukuru w’Ububiligi, Bruxelles, aho Perezida Tshisekedi ari mu ruzinduko bwite, yatangiye nyuma y’Inteko Rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DR Congo, bitangaza ko usibye aha mu Bubiligi, Tshisekedi azanabonana n’abanyecongo baba mu Gihugu cy’Ubuholandi, aho bazaganira ku bibazo byugarije Igihugu cye. Ibi biro bivuga ko ikibazo kiza ku isonga ari icy’umutekano muke mu burasirazuba bw’Igihugu.

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro mu Gihugu cy’Ububiligi, Perezida Tshisekedi yasabye aba banyecongo kunga ubumwe no gukomeza gushyigikira gahunda Igihugu cyabo gifite zirimo n’izigamije kurinda ubusigire bw’Igihugu cyabo cyatewe na M23 yemeza ko ari Ingabo z’u Rwanda.

Ni kenshi Perezida Tshisekedi yumvikana mu mbwirwaruhame ze yemeza ko Ingabo z’u Rwanda, RDF ari zo zafashe umujyi wa Bunagana ziyambitse umwambaro wa M23 nk’uko byatangajwe na Rwandatribune.

Ibi byanatumye ubwo aheruka mu nteko rusange ya UN, aterura akemeza ko u Rwanda rwamuteye ndetse asaba ko LONI imukuriraho ibihano yafatiwe byo kutemererwa kugura intwaro, ngo kugira ngo abone uko abasha kwirwanaho.

U Rwanda ntirwahwemye gutera utwatsi ibi birego, rukemeza ko ibyo Tshisekedi arimo byaba ari ukwikuraho ikimwaro cyo kuba ingabo ze zimaze imyaka n’imyaka zikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na benshi mu banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Related posts

U Burundi bwishongoye ku Rwanda ku mikoranire yabwo na FDLR.

KALISA

Uko wakoresha igitunguru gitukura ‘Oignon rouge’ ukivura indwara nyinshi.

N. FLAVIEN

Perezida Kagame yahishuye ko abanyarwanda ari intare ziyobowe n’Intare.

N. FLAVIEN

1 comment

philemon September 29, 2022 at 12:42 PM

hagiye gushya

Reply

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777