Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye i New York kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yashinje u Rwanda ubushotoranyi rwihishe muri M23.
Tshisekedi yavuze ko nubwo Igihugu cye gifite ubushake bwiza bwo kubana mu mahoro n’abaturanyi, bamwe muri bo nta kindi cyiza babonye cyo kudushimira kitari ubushotoranyi no gufasha imitwe yitwaje intwaro ikora iterabwoba iyogoza uburasirazuba bwa DR Congo.
Yashinje u Rwanda ko kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, rwongeye gushotora Igihugu cye mu gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu buryo bw’ibikoresho n’abasirikare, rurenze ku mategeko mpuzamahanga, ku mahame shingiro ya ONU n’ay’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.
Ni kenshi Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibi bivugwa na DR Congo, ivuga ko idafasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’uyu mutwe mu gihe gishize wabwiye BBC ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, na we witabiriye iyi nteko rusange ya ONU, we yavuze ko ikibazo cya DR Congo kigomba gukemurwa biciye mu nzira y’ibiganiro.
We ahanini abona ko ingufu za gisirikare ntacyo zizazana kuko hashize imyaka 20 ONU yohereje muri Congo ibihumbi by’abasirikare ikanatanga akayabo k’amadolari, ariko ikibazo kikaba kitarakemutse.
Tshisekedi yagize ati: “Namaganye nivuye inyuma, ndi hano hantu hafite igisobanuro gikomeye ku buzima bw’Isi, ubu bushotoranyi bwa kenshi Igihugu cyanjye gikorerwa n’umuturanyi wacyo u Rwanda rwihishe mu mutwe w’iterabwoba witwa M23”.
Yongeyeho ko uruhare rw’u Rwanda mu makuba abanyekongo babayemo mu bice avuga ko igisirikare cyarwo kigaruriye, n’urwa M23 ifatanyije na cyo, “rutakigibwaho impaka”.
Uyu mutwe wo uvuga ko kwitwa uw’iterabwoba nta kintu bivuze kuri wo.
Kuva tariki 13 Ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, umutwe wa M23 ugenzura umujyi wa Bunagana wo mu ntara ya Kivu ya ruguru, uri ku mupaka na Uganda, hamwe n’utundi duce tumwe two muri iyo ntara.
Mu kwezi kwa munani uyu mwaka, itsinda ry’inzobere za ONU ryasohoye raporo rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP na Reuters.
Icyo gihe Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri raporo itarasohoka kandi itaremezwa, ahubwo rushinja igisirikare cya Congo gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa FDLR, mu gihe Leta ya Congo yo yavuze ko ishyigikiye iyo raporo yahawe akanama k’umutekano ka ONU.
Mu ijambo rye ryo ku wa kabiri muri ONU, Tshisekedi yemeje ko imikoranire ivugwa ko yaba iri hagati y’abategetsi bamwe ba Congo n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari urwitwazo rwa Leta y’u Rwanda rudafitiwe gihamya rwo gutuma ikomeza gushotora Congo.
Yavuze ko FDLR yaciwe umutwe ihinduka ubusa binyuze mu bikorwa abasirikare ba Congo (FARDC) bagiye bakorana n’ab’u Rwanda (RDF) mu myaka ishize.
Tshisekedi yanavuze ko Congo yacyuye mu Rwanda benshi bagize FDLR n’imiryango yabo, ko rero itiyumvisha FDLR ivugwa n’u Rwanda iyo ari yo.
Gusa yavuze ko Congo icyiteguye gutanga umusanzu wayo mu gikorwa icyo ari cyo cyose cyo guhashya umutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro wagerageza guhungabanya amahoro n’umutekano mu Gihugu gituranyi no mu karere k’ibiyaga bigari.
Kuba Perezida Tshisekedi ashimangira ko FDLR ari baringa nyamara uyu mutwe ubwawo ukaba udahwema kwigaragaza ku butaka bw’Igihugu ayoboye, bikaba biri no muri raporo ya ONU ko Ingabo za Congo, FARDC zikorana na FDLR, bikaba bikomeje gutera urujijo no kwerekana ukuri kwa Tshisekedi.