Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke, Intara y’Iburengerazuba babukereye n’ibisabo, ibiseke n’inkongoro mu kwakira Perezida Paul Kagame wasuye Akarere kabo.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2022, ibihumbi by’abaturage bateraniye ku kibuga cy’Umupira cya Kagano baje kwakira Perezida wa Repubulika uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwo gusura Intara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba.
Mu bigaragarira ijisho imyiteguro yo kumwakira yateguwe ku rwego rwo hejuru aho hari ababyeyi babukereye bambaye imishanana, bateze urugori, bafite ibiseke, ibisabo n’inkongoro bamwiteguye.
Ibi ni bimwe mu bikoresho by’umuco nyarwanda bisanzwe bikoreshwa mu birori byubashywe cyangwa mu kwakira umuntu bubashye kandi bifuriza ibyiza nk’uko tubikesha Igihe.
Perezida Kagame yaherukaga mu Karere ka Nyamasheke muri Nyakanga 2017 ubwo yiyamamarizaga manda ye ya Gatatu. Mbere yaho yari yaragiye i Nyamasheke muri Kamena 2015 yumva ibyifuzo by’abaturage.
